Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yashimiye mu buryo budasanzwe abakinnyi b’ikipe y’igihugu, Les Léopards, nyuma yo kubona itike yo kwitabira igikombe cy’isi cy’uyu mwaka, batsinze Jamaica igitego 1-0.
Ku Cyumweru, i Kinshasa, Perezida Tshisekedi yakiriye aba bakinnyi mu birori byabereye ku biro bye, aho yabashimiye ku bw’intsinzi yagaruye igihugu ku rwego mpuzamahanga, kikaba cyongeye kubona itike y’igikombe cy’isi nyuma y’imyaka myinshi, giheruka kucyitabira mu 1974.
Nk’ikimenyetso cy’ishimwe n’ishimangira agaciro k’ibyo bagezeho, buri mukinnyi yahawe inzu ndetse n’imodoka nshya. Amafoto yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, ndetse na Radio na Televiziyo y’igihugu, agaragaza imodoka zo mu bwoko bwa Jeep 4×4 z’umukara n’umweru zateganyirijwe abo bakinnyi.
Ikipe ya DRC izitabira iri rushanwa iri mu itsinda K, aho izahura na Portugal, Uzbekistan na Colombia. Umukino wa mbere uzayihuza na Portugal uteganyijwe ku wa 17 Kamena, mu gikombe cy’isi kizabera muri Mexique, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.




