Umuhanzikazi w’umunya-Uganda Fille Mutoni yatangaje ko n’ubwo ibyamamare biba bifite abakunzi babarirwa muri za miliyoni ku mbuga nkoranyambaga no ku rubyiniro, benshi muri bo babaho mu bwigunge bukabije, ari na bwo bukunze kubajyana mu gahinda gakabije (depression) no gukoresha ibiyobyabwenge.
Fille, wanyuze mu bihe bikomeye birimo depression, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kujya mu bigo byita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko ku bona inshuti nyazo ari ikibazo gikomeye cyane ku byamamare.
Ati: “Dufite abafana benshi cyane, ariko nta nshuti n’imwe dufite. Abantu bose bakwishimira uri ku rubyiniro, ariko nta muntu uguhamagara ngo akubaze uko wabyutse cyangwa uko umeze mu mutima.”
Yongeyeho ko n’abo mu muryango akenshi babafata nk’aho ari imashini zitanga amafaranga, aho kubafata nk’abantu bafite amarangamutima n’ibibazo byabo bwite.
Ati: “Niba atari mama cyangwa papa, nta wundi muntu ugutekerereza. Nta ugutwara ngo muganire ku buzima, munywe ikawa, uvuge uko ubuzima bumeze. Abenshi batubona nk’abantu bagomba gutanga amafaranga gusa.”
Fille asobanura ko iyo umuhanzi ari ku rubyiniro, amajwi y’ibyishimo aba ari menshi ku buryo isi isa n’ihagaritse akanya gato. Ariko akimara kuhava, asigara ari wenyine bikabije.
Ati: “Iyo umaze kuva ku rubyiniro, urasigara uri wenyine kurusha undi muntu wese. Ni bwo ushaka ikintu cyo kugufataho kikagufasha kwibagirwa, ari na ho benshi bahera bagana ibiyobyabwenge.”
Uyu muhanzikazi avuga ko abahanzi benshi batangira gukoresha ibiyobyabwenge bagamije kwica irungu no kwica umwanya, ariko bikarangira bibagizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.
Kuri ubu, Fille yiyemeje guhindura ubuzima bwe no gukoresha ubunararibonye bwe mu gufasha abandi bahanzi n’abaturage muri rusange kwirinda kugwa mu mutego w’ibiyobyabwenge. Yagarutse mu kazi ke ka muzika, atangira gukora indirimbo nshya, kandi avuga ko yirinze gukoresha telefone zigezweho (smartphones) kugira ngo yirinde ibimushora mu bihe bibi yanyuzemo.



