33.6 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomePolitikeEAC: Ingabo za Kenya nizo zabimburiye izindi mu kuva kubutaka bwa RD-CONGO

EAC: Ingabo za Kenya nizo zabimburiye izindi mu kuva kubutaka bwa RD-CONGO

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ukuboza 2023 haravugwa inkuru y’uko Ingabo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wari warohereje mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatangiye gutaha.

Ku ikubitiro; Ingabo za Kenya ni zo zabimburiye izindi, mbere y’iminsi itanu ugereranyije n’igihe izi ngabo zari zarahawe  cyo kuva mu burasirazuba bwa RDC.

Kenya ni na yo yari yarohereje Ingabo zayo muri RDC mbere y’ibindi bihugu bya EAC, mbere yo gukurikirwa n’ibihugu by’u Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo. Ingabo za Kenya zari zimaze umwaka urenga zikorera ibikorwa byazo muri za Teritwari za Rutshuru, Nyiragongo ndetse n’Umujyi wa Goma.

Amafoto yagiye hanze yerekana zimwe muri izi ngabo ziri ku kibuga cy’indege cya Goma, zitegura gufata rutemikirere zigasubira iwabo. Ingabo za EAC zatangiye kuzinga utwangushye, nyuma y’uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko itazazongerera amasezerano yo gukomeza kuba ku butaka bw’icyo gihugu.

Ni nyuma y’uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi n’ubutegetsi bwe bakunze kunenga umusaruro wa ziriya ngabo, ahanini bitewe no kuba zaranze kujya mu mirwano n’inyeshyamba za M23.

Kujya mu mirwano na M23 ntabwo byari muri gahunda iri mu zajyanye EACRF, n’ubwo Leta ya Kinshasa yo yifuzaga ko ziriya ngabo zajya ku rugamba.

Kugeza ubu amakuru agera kuri corridorreport.com n’uko Ingabo za EAC nizimara kuva muri RDC zizahita zisimburwa n’iz’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo (SADC) zigeze kure imyiteguro yo kujyayo.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here