Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye cyo gusubira ku ishuri, aho ubu ari gukurikira amasomo muri kaminuza, agamije kwiyungura ubumenyi no gukosora ibyo atabashije kurangiza mu mashuri ye yo mu bwana.
Uyu muhanzi wamamaye ku rwego mpuzamahanga, akunze kugaruka ku rugendo rwe rw’ubuzima rwaranzwe n’ibibazo bikomeye akiri muto. Kenzo yagiye avuga kenshi ko yakuriye mu buzima bugoye, rimwe na rimwe akabivuga nk’uwakuze ku muhanda. Ati: “Urugendo rw’ubuzima bwanjye nkiri muto rwari rwuzuyemo agahinda n’umubabaro.”
Yasobanuye ko atabashije kwiga amashuri ye neza uko byari bikwiye, kuko hari ibyiciro by’amashuri yasimbutse, bituma atabona impamyabumenyi zemeza ko yabiciyemo. Ibi ngo ni bimwe mu byatumye yumva ko ari ngombwa kongera gusubira ku ishuri, akabikosora mu buryo bwemewe.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Kawalya Isaac Kaiyz, Eddy Kenzo wegukanye igihembo cya BET Awards, yashimangiye ko icyemezo cyo gusubira mu ishuri ntaho gihuriye na politiki, ashyira umucyo ku bihuha byari bimaze iminsi bivugwa.
Yagize ati: “Sinigeze ntekereza kwinjira muri politiki cyangwa guhatanira umwanya uwo ari wo wose. Abantu ntibakwiye kubinyitegaho. Sinabikora. Kandi si uko ntabumenyi mfite cyangwa ntujuje ibisabwa. Nasubiye ku ishuri nk’umuntu ukeneye kwiyungura ubumenyi no gusubiramo ibyiciro by’amashuri nari narasimbutse, none ubu ndi kwiga muri kaminuza.”
Kenzo yavuze ko iki cyemezo yagifashe ku mpamvu ze bwite, gishingiye ku nshingano afite nk’umubyeyi no ku cyifuzo cyo gutegura ejo hazaza heza, aho kwishimira kwamamara gusa.
Yongeyeho ko ashaka kubera abana be urugero rwiza, anategura ubuzima bwe bw’igihe kizaza, cyane cyane mu gihe yaba atagishoboye gukomeza umwuga w’ubuhanzi.
Uyu muhanzi yanagaragaje ko amasomo ari gukurikira amufasha kwitegura neza imyaka iri imbere, by’umwihariko mu bijyanye no gucunga imishinga ye y’ubucuruzi n’ishoramari rirambye.
Nubwo atigeze atangaza amasomo yihariye ari kwiga, Eddy Kenzo yavuze ko ubutumwa ashaka gutanga bukomeye ari uko kwiga bitagira iherezo.
Ati: “Buri gisekuru gifite igihe cyacyo. Sinzajya ku rubyiniro iteka ryose. Hari igihe kigera ugahagarika kwamamara no gukundwa, cyangwa ugasaza ntube ukibasha gukora nk’uko wari usanzwe ubikora.”



