Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Lt. Gen. Banza Jules Mwirambwe, ku wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026 yagiriye uruzinduko rw’ibanga i Bujumbura mu Burundi, mu gihe hakomeje kuvugwa imyiteguro y’ibitero bishya mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru y’uru ruzinduko yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru Pero Luwara, usanzwe uzwiho gushyira hanze amakuru y’ibanga y’imbere mu butegetsi bwa Congo Kinshasa , cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare.
Ibi byatangajwe bigaragaza ko Lt. Gen. Banza yagiye i Burundi mu rwego rwo kuganira ku bufatanye bwa gisirikare hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi, hagamijwe gutegura ibitero karahabutaka bishobora kugabwa mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko mu kibaya cya Ruzizi.
Amakuru avuga ko Kinshasa iteganya kugaba ibitero bikomeye muri kiriya kibaya, bikaba mu mugambi wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wo kwisubiza ibice bitandukanye Leta ye yambuwe n’umutwe wa AFC/M23, by’umwihariko umujyi wa Bukavu umaze umwaka mu maboko y’inyeshyamba.
Biteganyijwe ko ibiganiro bya Lt. Gen. Banza byibanze ku kunoza imikoranire y’ingabo zombi, aho ashobora kuba yarahuriye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Prime Niyongabo, mu rwego rwo guhuza ingamba z’igisirikare zishobora gushyirwa mu bikorwa mu minsi iri imbere.
Kugeza ubwo twakora inkuru nta tangazo riratangazwa n’impande zombi ku by’uru ruzinduko, icyakora amakuru akomeje kuvuga ko hari imyiteguro iri gukorwa mu ibanga rikomeye, ishobora guhindura isura y’umutekano mu kibaya cya Ruzizi no mu bindi bice bya Kivu y’Amajyepfo.



