Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyinjiye mu cyiciro gishya cy’intambara gikomeje kurangwa n’imirwano ikaze mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho cyatangaje ko cyatangiye igikorwa gikomeye kigamije kwisubiza ibice byafashwe n’ihuriro AFC/M23, by’umwihariko Umujyi wa Uvira ufite agaciro ka politiki, ubukungu n’igisirikare.
Iki gikorwa cya FARDC cyatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru, gifatanyijemo n’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, mu gihe umwuka mubi n’ubwoba byakomeje kwiyongera mu baturage batuye mu duce dukikije Uvira, Makobola, Fizi n’inkengero z’Ikiyaga cya Tanganyika.
Tariki ya 24 Ukuboza 2025, ku munsi wabanjirije Noheli, FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bagabye ibitero bikomeye ku birindiro bya AFC/M23 biri muri Santere ya Makobola, iherereye muri Teritwari ya Fizi. Ibyo bitero byifashishije indege z’intambara, drones n’intwaro ziremereye byasize bisenye ibikorwa remezo byinshi, bituma abaturage bahunga ingo zabo ku bwinshi.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yamaze amasaha menshi, humvikana urusaku rw’amasasu, ibisasu bya mortier n’ibirasirwa mu ndege, ibintu byateye ubwoba bukomeye abasivili bari barahungiye mu mashyamba no ku nkombe z’ikiyaga.
Ku gicamunsi cya Noheli, tariki ya 25 Ukuboza, abarwanyi ba AFC/M23 bavuye muri Santere ya Makobola, aho bari bamaze ibyumweru bibiri, berekeza mu bice byo mu majyaruguru. Nubwo abarwanyi ba Wazalendo bigambye intsinzi, nta mirwano yabaye kuri uwo munsi mukuru, ibintu byasobanuwe n’abasesenguzi nk’ikiruhuko cy’igihe gito mbere y’indi mirwano ikomeye.
Tariki ya 26 Ukuboza 2025, imirwano yongeye kubura mu buryo bukomeye, aho FARDC yakomeje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 muri Teritwari ya Uvira. Drones z’igisirikare zarashe ku cyambu cya Kalundu, giherereye ku nkengero z’Umujyi wa Uvira ku Kiyaga cya Tanganyika, ahavugwa ko hakoreshwaga mu gutwara ibikoresho n’abantu.
Abaturage bo muri Uvira batangaje ko ayo masasu ya drones yateye ubwoba n’akajagari mu mujyi, ibikorwa by’ubucuruzi birahagarara, amashuri n’amavuriro menshi bigafunga, mu gihe abantu benshi bahisemo kwihisha mu ngo zabo cyangwa guhunga berekeza mu bice bifatwa nk’aho hatari imirwano.
Ku wa 27 Ukuboza, Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, yatangaje ku mugaragaro ko FARDC yamaze kwigarurira Makobola 1 na Makobola 2, anemeza ko imirwano ikomeje mu duce turi mu bilometero birindwi uva aho ugana mu Mujyi wa Uvira.
Gen Maj Ekenge yagize ati: “Uyu munsi, igisirikare cya RDC ni cyo kiri kugenzura Makobola 1 na Makobola 2 yose. Kuva mu gitondo, imirwano iri kubera mu duce twa Katongo na Kabimba, mu bilometero bigera kuri birindwi ujya mu mujyi wa Uvira.”
Ibi byatangajwe mu gihe AFC/M23 yari yarinjiye mu Mujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza, iwuvamo ku ya 17 n’iya 18 Ukuboza 2025. Ubuyobozi bwayo bwasobanuye ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubaka icyizere mu biganiro biyihuza na Leta ya RDC, bigamije gushakira umuti urambye amakimbirane amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
AFC/M23 yagaragaje ko itifuza ko ingabo za Leta ya RDC zisubira muri uyu mujyi, ivuga ko Uvira yakabaye igenzurwa n’abasivili cyangwa se igashyirwamo ingabo zitagira uruhande zibogamiyeho, mu rwego rwo kurinda abaturage no kwirinda intambara mu mujyi utuwe cyane.
Nubwo bimeze bityo, abarwanyi ba AFC/M23 bagumye mu bice bikikije Uvira, harimo Makobola mu majyepfo, uduce two mu majyaruguru y’umujyi, ndetse n’imisozi yo mu burengerazuba. Ibi byababaje Leta ya RDC, yakomeje gushimangira ko AFC/M23 itigeze ivana ingabo zayo mu Mujyi wa Uvira nk’uko yari yabitangaje.
Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko bisa n’aho FARDC na Wazalendo bashaka gusunikira AFC/M23 yinjira mu Mujyi wa Uvira ku gahato, kugira ngo bigaragaze ku bahuza mpuzamahanga barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar ko uyu mutwe utigeze wubahiriza amasezerano yo kuwuvamo.
Iyi ngingo ishobora kuba intandaro y’ibitero bikomeye mu mujyi ubwawo, kuko FARDC ishobora kubishingiraho igatangiza imirwano ikaze nk’iyabereye muri Makobola tariki ya 24 Ukuboza, ikazatangaza ko yawisubije ikoresheje imbaraga za gisirikare.



