Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kwisanga mu bihe bikomeye by’umutekano muke nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ihuza ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) n’imitwe ya Wazalendo ku ruhande rumwe, n’abarwanyi ba AFC/M23 ku rundi.
Amakuru yizewe aturuka muri aka gace aravuga ko FARDC ifatanyije na Wazalendo yagabye ibitero byateguwe kare ku birindiro bya AFC/M23 biherereye mu midugudu itandukanye irimo Makobola, Ngalula ndetse na Kasekezi. Ibi bitero byatangiye mu masaha ya mu gitondo, bigaragara ko byari bigamije gusubiza inyuma AFC/M23 no kuyambura ibice yari imaze kwigarurira muri iyi teritwari.
Abaturage batuye hafi y’aho imirwano yabereye bavuga ko bumvise urusaku rukomeye rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, bituma benshi bava mu byabo bihisha mu mashyamba cyangwa bafata inzira zigana mu bice bitarimo imirwano.
Umwe mu baturage ba Swima yabwiye itangazamakuru ati: “Twumvise amasasu guhera mu rukerera, ntitwongeye gutinyuka kuguma mu ngo zacu.”
📰 Also Read This:
Nyuma y’imirwano yamaze amasaha menshi idahagarara, amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko ihuriro rya FARDC na Wazalendo ryahuye n’imbogamizi zikomeye, risubizwa inyuma n’abarwanyi ba AFC/M23, baribakubita bikomeye ku buryo ryahungiye mu bice bya kure.
Ingabo za Leta zasubijwe inyuma zigezwa ahitwa Pemba, mu gace ka Munene, hafi y’uduce twa Ilakala na Swima, biherereye mu ntera igera kuri kilometero 20 uvuye mu mujyi wa Mboko.
Iyi mirwano yasize ishegeshe cyane abaturage bo mu duce dutandukanye twa teritwari ya Fizi, by’umwihariko abatuye Swima, Lusambo na Mukwezi, aho abaturage benshi bahunze berekeza mu bice bifatwa nk’ahatekanye, abandi bakambuka bajya mu bindi bice by’iyi ntara.
Nubwo imibare nyayo itaramenyekana, amakuru y’ibanze avuga ko hari abaturage benshi bakomeretse, barimo abagizweho ingaruka n’amasasu ndetse n’abakomeretse mu gihe bahungaga mu bwoba bwinshi.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko serivisi z’ubuvuzi ziri mu bihe bidasanzwe, kuko ibitaro n’amavuriro bimwe byegereye aho imirwano yabereye byahagaritse imirimo cyangwa bikakira abakomeretse benshi badahuye n’ubushobozi bwabyo. Hari impungenge ko umubare w’abakomeretse ushobora kwiyongera mu gihe imirwano yakomeza.
Mu gihe AFC/M23 igaragara nk’ifite ijambo muri ibi bice, amakuru akomeza avuga ko Ingabo za Leta ya RDC ziri mu murongo wo gusubira inyuma zigana mu mujyi wa Baraka, bivugwa ko ari imwe mu ntego zo kongera kwisuganya. Gusa, ibi bikomeje gutera impungenge abaturage, bibaza niba imirwano itazakomereza mu bice bituwe cyane birimo uwo mujyi wa Baraka n’ibindi bihana imbibi.
Iyi mirwano ije yiyongera ku yindi myinshi imaze igihe ibera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ihuriro AFC/M23 rimaze kwagura ibikorwa byaryo, rigahangana n’Ingabo za Leta n’imitwe izifasha.
Hagati aho, abaturage bakomeje gusaba amahoro n’uburinzi bwabo, basaba Leta ya RDC n’abafatanyabikorwa bayo gushakira umutekano urambye abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu, aho intambara n’imvururu bimaze imyaka myinshi bisiga ubuzima bw’abantu n’ubukungu mu ruhererekane rw’ibibazo bidashira.
Mu gihe nta tangazo rasmi rirava ku ruhande rwa FARDC cyangwa AFC/M23 kuri iyi mirwano, abaturage ba Fizi bakomeje kuba mu bwoba n’akaga, bategereje kureba icyerekezo imirwano ishobora gufata mu masaha n’iminsi iri imbere.





