Amakuru akomeje guturuka mu gace ka Ndondo, kari muri grupema ya Bijombo mu teritwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo, arerekana ko umutekano ukomeje kuzamba umunsi ku wundi. Abaturage bavuga ko bakomeje kwibasirwa n’ibitero bikorwa n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR.
Nk’uko bitangazwa n’abaturage bahatuye hamwe n’andi masoko yigenga, ibi bitero byatangiye hagati mu cyumweru gishize, ku wa Gatatu, aho byibasiye uduce twa Gongwa, Mitamba na Bugogoma, nyuma bikwira no mu bindi bice birimo Gatanga, Kanogo na Murambya.
Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2026, imirwano yarushijeho gukomera, bituma abaturage benshi bahunga ingo zabo, bahungira mu mashyamba no mu bihuru bashaka uko barokoka. Abatabashije guhunga bo ngo bahuye n’ihohoterwa rikabije, ririmo kwicwa, gusahurwa amatungo ndetse no gusenyerwa amazu.
Amakuru atangwa n’abaturage bamwe agaragaza ko nyuma yo kwirukana abaturage, izi ngabo zahise zisahura imitungo yabo, zirimo amatungo n’ibikoresho by’ibanze, ibintu byarushijeho gushyira ubuzima bw’abasigaye mu kaga gakomeye.
Ku ruhande rw’abaturage, umutwe wa Twirwaneho uvugwaho kugerageza kwitabara, mu rwego rwo gukumira ibyo bitero no kurinda abasivili. Icyakora, nubwo hari aho imirwano yagabanutse by’agateganyo kuri iki Cyumweru, impande zihanganye ziracyari mu myiteguro, zirebana ay’ingwe.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare nyawo w’abamaze kugwa muri ibi bitero, ariko amakuru atandukanye agaragaza ko igihombo cy’ubuzima n’imitungo ari kinini cyane.
Ibi bibaye mu gihe impungenge ku mutekano muke mu misozi miremire y’i Mulenge, cyane cyane mu Minembwe n’inkengero zaho, zikomeje kwiyongera. Hari abasesenguzi bavuga ko hashobora kuba hari imigambi ya politiki n’igisirikare igamije kwirukana Abanyamulenge muri utu duce, nubwo inzego za Leta zikomeza kubihakana.
Amateka y’aka karere agaragaza ko kamaze igihe kinini karangwa n’amakimbirane ashingiye ku moko, ubutaka n’ubutegetsi, aho imitwe itandukanye yitwaje intwaro ihangana kenshi, abaturage b’abasivili bakaba ari bo bahababarira kurusha abandi.
Kuri ubu, ubuzima bw’abaturage b’i Ndondo muri Bijombo buragenda burushaho kuba bubi, aho benshi bakiri mu buhungiro mu mashyamba badafite ibiribwa bihagije, amazi meza cyangwa ubuvuzi. Abakurikirana iby’akarere basaba ubutabazi bwihuse n’ingamba zifatika zo kugarura amahoro arambye.



