Mu gihe hari icyizere gike cyari kimaze kugaragara ko intambara imaze imyaka myinshi ihitana ubuzima bw’abaturage mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishobora kugana ku ihagarikwa ry’imirwano, amakuru mashya yerekanye ko ayo mahirwe yongeye gusubira inyuma.
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wagabweho ibitero bikomeye n’ingabo zishyigikiye Leta ya Kinshasa, mu gihe wo wari wamaze kwemera gutanga agahenge mu rwego rwo guha amahirwe inzira y’amahoro.
Mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, uyu mutwe wagaragaje ko wemeye agahenge ushaka kugaragaza ubushake bwo kugabanya imeneka ry’amaraso no guha umwanya ibiganiro n’ingamba za dipolomasi. Gusa, yavuze ko ku ruhande rwa Leta ya RDC, iyo ntambwe yasubijwe inyuma n’ibitero bikomeje kugabwa ku birindiro byawo ndetse no mu duce dutuwe n’abaturage benshi.
Kanyuka yavuze ko ibi bitero bifite isura yihariye kuko bikomeje gukorwa mu buryo AFC/M23 isobanura nk’“igikorwa cyateguwe neza kigamije kurimbura abaturage ku bushake,” ibintu avuga ko binyuranyije n’amagambo n’amasezerano ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze iminsi businya imbere y’abahuza mpuzamahanga.
📰 Also Read This:
Yasobanuye ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, guhera saa kumi n’imwe za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, zirimo FARDC n’abafatanyabikorwa bazo, zagabye ibitero zikoresheje drones z’ubwiyahuzi zizwi nka kamikaze, zifatanije n’ingabo zirwanira mu mazi. Ibyo bitero byibasiye ahantu hatuwe n’abaturage n’ibirindiro bya AFC/M23 mu gace ka Makobola, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu muvugizi yagaragaje ko amakuru bafite yemeza ko ibyo bitero byaturukaga mu mujyi wa Baraka, ahazwi nk’ahari ibikorwa bikomeye by’ingabo za Leta. Yongeyeho ko ibi bitera impungenge zikomeye ku mutekano w’abasivili, cyane cyane abari bamaze igihe baba mu bwoba n’ihungabana riterwa n’imirwano idashira.
Kanyuka yakomeje avuga ko saa kumi n’imwe n’igice z’uyu munsi nyir’izina, izo ngabo zongeye kugaba ikindi gitero mu gace ka Minembwe, zikoresheje drones n’imbunda ziremereye. Yagize ati: “Ibyo bitero byateje igikuba gikabije mu baturage b’abasivili, benshi bagahunga mu bwoba bwo gutakaza ubuzima.”
Ibyabereye Minembwe byongeye gushyira kwibutsa benshi ikibazo kimaze igihe kinengwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, aho abasivili bakomeje kwibasirwa mu mirwano, mu gihe buri ruhande rwirwanaho ruvuga ko rugamije kurinda abaturage. AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa bigaragaza ko nubwo hari amagambo y’amahoro avugwa i Kinshasa no mu nama mpuzamahanga, mu bikorwa ku butaka hakomeje kugaragara inzira y’intambara.
Uyu mutwe waboneyeho gusaba abaturage ba Congo n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, barimo Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, n’abahuza b’ibiganiro by’amahoro, kuba abahamya b’amakosa akorwa ku bushake yo kurenga ku guhagarika imirwano. AFC/M23 ivuga ko ibyo bikorwa bidindiza cyane icyizere cyari gitangiye kubakwa hagati y’impande zishyamiranye.
Mu itangazo ryawo, AFC/M23 yashimangiye ko ibyo ingabo za Leta ya RDC zikomeje gukora bigaragaza ku buryo budashidikanywaho ko ubutegetsi bwa Kinshasa budashyize imbere amahoro cyangwa kurinda abasivili. Ahubwo, uyu mutwe uvuga ko Leta ikomeje gutsimbarara ku gukomeza intambara n’ubugizi bwa nabi, nubwo byongera imibabaro y’abaturage b’inzirakarengane.






