38.4 C
Africa
Dinsdag, Februarie 3, 2026
HomeAndi makuruFayulu akimara gutora yahishuye ikintu gikomeye kigiye kuba muri RD-Congo nyuma y’amatora

Fayulu akimara gutora yahishuye ikintu gikomeye kigiye kuba muri RD-Congo nyuma y’amatora

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

Umukandida mu matora ya Perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu akimara gutora, yemeje ko muri iki gihugu hagiye kuba imvururu kandi ko zateguwe na Perezida wa Komisiyo y’Amatora ubwayo

Uyu mugabo yatoreye kuri site y’itora iri i Kinshasa yavuze ko uko ibintu byifashe muri DRC kuri uyu munsi w’Amatora bigaragaza ko nta kabuza hagiye kuba imvururu ndetse ko zateguwe na CENI ubwayo, Gusa ku ruhande rwe we aranemeza ko aza kwegukana itsinzi muri aya matora.

Martin Fayulu yavuze ngo “Hagiye kuba imvururu kandi ni Perezida wa CENI waziteguye ubwe. Ku rwanjye ruhande niteguye gutsinda kuko no kwiyamamaza kwanjye kwagenze neza kandi byatangaga icyizere.”

Uyu mukandida ariko ntiyasobanuye uburyo CENI yateguyemo izo mvururu, uretse ko abasesenguzi bemeza ko imyiteguro idahwitse no kutageza ibikoresho hose ku masite ari kimwe mu byo iyi komisiyo itigeze yitaho ku buryo buhagije.

Kugeza ubu amakuru aturuka ku masite atandukanye aho muri DRC aravuga ko bamwe mu baturage bageze aho bagombaga gutorera bakibura kuri lisite z’Itora. Ibi byanatumye hari aho site y’itora yatwitswe n’abaturage nyuma yo kugira umujinya bakeka ko abatari kuri izo lisite ari abahuriye ku mukandida CENI idashaka.

Hari kandi amashusho yakwirakwiriye kuri X agaragaza bimwe mu bikoresho byiganjemo impapuro z’Itora ngo “Byafatiwe mu rugo rw’umwe mu barwanashyaka ba UDPS rya Perezida Tshisekedi wari uri ku butegetsi.”

Ku ruhande rwa guverinoma bo ariko bari kwemeza ko aya matora ari gukorwa mu mahoro n’umutekano. Patrick Muyaya uvugira iyi Guverinoma yanditse ngo “Mu mahoro n’umutekano reka dukore inshingano zacu nk’abaturage, ijwi rya buri wese muri twe rishobora gutanga impinduka. Ni mwe twishingikirijeho kugira ngo tugere ku nsinzi. ”

Ibi biriyongeraho ko guhera mu mugoroba wo ku wa 19 Ukuboza 2023 Leta ya DRC yafunze inzira zose yaba iz’amazi, ubutaka n’ikirere ziyihuza n’ibindi bihugu mu rwego rwo kurushaho kunoza imigendekere myiza y’aya matora.

Muri aya matora yo gushaka umuyobozi wa DRC mu myaka itanu iri imbere, abakandida barimo Moise Katumbi, Felix Antoine Tshisekedi na Martin Fayulu nibo bahanganye cyane mu kugira umubare munini w’ababashyigikiye.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here