25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAndi makuruFayulu akimara gutora yahishuye ikintu gikomeye kigiye kuba muri RD-Congo nyuma y’amatora

Fayulu akimara gutora yahishuye ikintu gikomeye kigiye kuba muri RD-Congo nyuma y’amatora

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Umukandida mu matora ya Perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Martin Fayulu akimara gutora, yemeje ko muri iki gihugu hagiye kuba imvururu kandi ko zateguwe na Perezida wa Komisiyo y’Amatora ubwayo

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Uyu mugabo yatoreye kuri site y’itora iri i Kinshasa yavuze ko uko ibintu byifashe muri DRC kuri uyu munsi w’Amatora bigaragaza ko nta kabuza hagiye kuba imvururu ndetse ko zateguwe na CENI ubwayo, Gusa ku ruhande rwe we aranemeza ko aza kwegukana itsinzi muri aya matora.

Martin Fayulu yavuze ngo “Hagiye kuba imvururu kandi ni Perezida wa CENI waziteguye ubwe. Ku rwanjye ruhande niteguye gutsinda kuko no kwiyamamaza kwanjye kwagenze neza kandi byatangaga icyizere.”

Uyu mukandida ariko ntiyasobanuye uburyo CENI yateguyemo izo mvururu, uretse ko abasesenguzi bemeza ko imyiteguro idahwitse no kutageza ibikoresho hose ku masite ari kimwe mu byo iyi komisiyo itigeze yitaho ku buryo buhagije.

Kugeza ubu amakuru aturuka ku masite atandukanye aho muri DRC aravuga ko bamwe mu baturage bageze aho bagombaga gutorera bakibura kuri lisite z’Itora. Ibi byanatumye hari aho site y’itora yatwitswe n’abaturage nyuma yo kugira umujinya bakeka ko abatari kuri izo lisite ari abahuriye ku mukandida CENI idashaka.

Hari kandi amashusho yakwirakwiriye kuri X agaragaza bimwe mu bikoresho byiganjemo impapuro z’Itora ngo “Byafatiwe mu rugo rw’umwe mu barwanashyaka ba UDPS rya Perezida Tshisekedi wari uri ku butegetsi.”

Ku ruhande rwa guverinoma bo ariko bari kwemeza ko aya matora ari gukorwa mu mahoro n’umutekano. Patrick Muyaya uvugira iyi Guverinoma yanditse ngo “Mu mahoro n’umutekano reka dukore inshingano zacu nk’abaturage, ijwi rya buri wese muri twe rishobora gutanga impinduka. Ni mwe twishingikirijeho kugira ngo tugere ku nsinzi. ”

Ibi biriyongeraho ko guhera mu mugoroba wo ku wa 19 Ukuboza 2023 Leta ya DRC yafunze inzira zose yaba iz’amazi, ubutaka n’ikirere ziyihuza n’ibindi bihugu mu rwego rwo kurushaho kunoza imigendekere myiza y’aya matora.

Muri aya matora yo gushaka umuyobozi wa DRC mu myaka itanu iri imbere, abakandida barimo Moise Katumbi, Felix Antoine Tshisekedi na Martin Fayulu nibo bahanganye cyane mu kugira umubare munini w’ababashyigikiye.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here