27.2 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomePolitikeFayulu avuga ko amasezerano ya Washington ari igikorwa cyateguwe na Kagame

Fayulu avuga ko amasezerano ya Washington ari igikorwa cyateguwe na Kagame

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Mu kiganiro yagiranye na France 24 ku wa Kane tariki 11 Ukuboza, umunyepolitiki ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Fayulu Martin, yavuze ko amasezerano ya Washington yasinye hagati ya Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi ari igikorwa cyateguwe na Kagame. Yavuze ko aya masezerano yari ategerejwe kubera ibihano by’Uburayi, ibihano by’Abanyamerika byashyizweho kuva muri Mutarama, ndetse n’umwanzuro wa ONU wa 2773, byose byari bigamije gufasha Kagame kubona uburyo bwo kwirengera ibihano.

Fayulu yavuze ko Kagame yashyize Tshisekedi mu masezerano atari mu bitekerezo bye, kandi uyu munsi turabona ko ategura intambara. Intego ye ni imwe: iyi ntambara igamije inyungu z’ubukungu n’ubutaka.

Ku bijyanye n’uruhare rw’umukuru w’Amerika Donald Trump mu kugerageza guhagarika intambara hagati ya RDC n’ u Rwanda, Fayulu yasobanuye ko,”Sinavuga ko Trump yabigizemo uruhare, ahubwo yashakaga gusa gusinya amasezerano y’ubufatanye bw’ingenzi hagati ya RDC na USA, kandi yabigezeho. Trump yashakaga guhagarika intambara, ariko Kagame yari afite ibindi bitekerezo.”

Fayulu yanavuze ko ibibazo by’umutekano biri mu karere, bigaragaza uruhare rwa RDC,u Rwanda, Uganda, Burundi ndetse na Tanzania. Yashimangiye ko nubwo Trump yari afite umugambi wo guhagarika intambara, Kagame yari afite ibindi bitekerezo.

Amasezerano ya Washington yasinywe ku wa 4 Ukuboza imbere ya Perezida Trump, ariko intambara zikomeje mu bice byegereye umupaka w’u Rwanda n’ u Burundi. Ku wa 10 Ukuboza, abarwanyi b’AFC/M23, bafashe umujyi wa Uvira.

Kigali na Kinshasa buri ruhande rukomeza kwiregura ibyaha byo kwica amasezerano, Uvira ni wo mujyi wa kabiri munini mu karere, nyuma ya Bukavu, umurwa mukuru w’Intara y’Amajyepfo, wafashwe mu ntangiriro za 2025 n’ abarwanyi ba M23.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here