Depite Léonard She Okitundu, usanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga muri Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko nta mahoro arambye ashobora kugerwaho mu Burasirazuba bwa Congo hatabayeho kurandura burundu umutwe wa FDLR.
Ibi yabigarutseho mu biganiro byabereye i Washington, aho biteganyijwe ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa RDC Felix Tshisekedi bagiye gusinya amasezerano y’amahoro.
Mu kiganiro cyabanjirije uyu muhango, cyahuje abayobozi bakuru ba RDC n’u Burundi, She Okitundu, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC kuva 2012 kugeza 2019, yagarutse ku kibazo cya FDLR kimaze imyaka myinshi kibangamiye amahoro mu karere.
📰 Also Read This:
Yagize ati: “Hafatwa ingamba zikakaye kandi zitarimo impuhwe ku barwanyi ba FDLR.” Yavuze ko uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bakaza guhungira mu mashyamba ya Congo, bakaba bakomeje guteza umutekano muke mu Biyaga Bigari.
Yashimangiye ko amahoro atagerwaho n’ibiganiro gusa, ahubwo ko imitwe yitwaje intwaro nka FDLR igomba gukurwaho burundu kugira ngo uburasirazuba bwa Congo bubone umutekano uhamye.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025 saa 16:00, aribwo Perezida Kagame na Tshisekedi basinya amasezerano y’amahoro yitezweho gutuma umubano w’ibihugu byombi usubira mu murongo.
Muri ayo masezerano, harimo ingingo zikomeye zirimo gusenya no kurandura burundu FDLR ku butaka bwa RDC, ndetse no gukuraho ingamba zose z’umutekano u Rwanda rwari rwafashe kubera uyu mutwe.





