Umugabo wo mu Karere ka Gisagara ari mu maboko y’ubutabera akurikiranyweho icyaha cyo kwica nyirarume wari ufite imyaka 45, nyuma yo kumutera icyuma mu gatuza bikamuviramo urupfu. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Duwani, Umurenge wa Kibirizi, ku mugoroba wo ku wa 18 Gashyantare 2026.
Amakuru aturuka mu nzego z’ubutabera avuga ko uyu mugabo kuri ubu akurikiranwe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye.
Serivisi za Digital za Afrovera
Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.
- ✔ Gukora Website za business & companies
- ✔ Posters & Graphic Design
- ✔ Website Hosting & Domain
- ✔ Gufungura YouTube Channels za business
Mu ibazwa rye, uregwa yemeye ko ari we wateye nyirarume icyuma mu gatuza, igikomere cyamuhitanye ako kanya.
Yasobanuye ko amakimbirane yatangiriye ku mbuto za avoka enye yari yahawe na se, azikuye mu zo nyina yagurishaga. Avuga ko yazijyanye iwe mu rugo, ariko nyina agarutse agasanga yazikuye aho yazishyize, ahita atangira kumusaba kuzimugarurira.
Nk’uko abivuga, yasubiye iwe azizana, ariko yitwaje icyuma. Akigera aho nyina yari ari, yakomeje kumutuka, ibintu byatumye arakara cyane. Yagize umugambi wo kumutera icyuma, ariko nyirarume aritambika ashaka kumubuza kugirira nabi mushiki we, ari bwo icyuma cyamukomerekeje mu gatuza, ahita apfa.
Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho gishobora kumuhanisha igihano gikomeye cy’igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.




