36.8 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeGoma: Hateguwe imyigaragambyo karundura isaba ko ingabo z’u Rwanda na AFC/M23 bava...

Goma: Hateguwe imyigaragambyo karundura isaba ko ingabo z’u Rwanda na AFC/M23 bava mu bice bafashe muri RDC?

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, hakomeje kwiyongera igitutu cy’abaturage basaba amahoro arambye n’ihagarikwa ry’intambara imaze imyaka myinshi ihitana ubuzima bw’abantu n’imitungo yabo.

Ibi bigaragazwa n’imyigaragambyo ikurikiranye n’amatangazo y’imiryango ya sosiyete sivile n’urubyiruko, basaba impinduka mu miyoborere y’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Mutarama 2026, hateganyijwe imyigaragambyo y’abaturage bo muri Goma, yateguwe n’urubyiruko rwo mu mashyirahamwe y’abaturage n’amatsinda aharanira impinduka.

Aba baturage babinyujije ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, batangaje ko bazamanuka mu mihanda mu myigaragambyo y’amahoro, basaba ko ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 bava mu bice bafashe muri RDC.

Abategura iyi myigaragambyo bavuga ko igamije gutanga ubutumwa bukomeye ku buyobozi bw’igihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, ko abaturage ba Kivu bakeneye amahoro arambye aho gukomeza kuba imbohe z’intambara z’urudaca. Basaba ko ubutaka bwa RDC bwubahirizwa n’impande zose zifite uruhare mu makimbirane.

Ibi bibaye mu gihe ku wa 22 Ukuboza 2025, abaturage bo mu mujyi wa Goma n’utundi duce tuhana imbibi, bari bakoze imyigaragambyo yamagana gusohoka kw’abarwanyi ba AFC/M23 mu mujyi wa Uvira. Iyo myigaragambyo yitabiriwe n’abaturage benshi bari bafite ibyapa n’ubutumwa bugaragaza umunaniro batewe n’intambara n’icyifuzo cy’amahoro arambye.

Bamwe mu baturage bagaragaje ko batifuza ko AFC/M23 isubira muri Uvira, ariko kandi banamagana ko FARDC, Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro basubira muri uwo mujyi, bavuga ko kuba izo ngabo zarigeze kuwugeramo byajyanye n’ihohoterwa ry’abaturage.

Abo baturage bashimangiye ko Uvira ikwiye kuba agace kitagira uruhande kibogamiyeho mu ntambara, cyangwa se ikarindwa n’ingabo zitagira aho zibogamiye, mu rwego rwo guha abaturage amahirwe yo gusubira mu buzima busanzwe no gukora ibikorwa byabo batikanga ihohoterwa.

Tariki ya 17 n’iya 18 Ukuboza 2025, ihuriro AFC/M23 ryavuye mu mujyi wa Uvira, aho ryari rimazemo icyumweru. Ryatangaje ko ryabikoze risabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gushyiraho icyizere hagati yaryo na Leta ya RDC mu biganiro by’amahoro bikomeje.

Gusa AFC/M23 yashimangiye ko idashaka ko ingabo za Leta ya RDC, iz’u Burundi, Wazalendo n’umutwe wa FDLR basubira muri Uvira, isaba Amerika n’abandi bahuza gushyiraho uburyo bwizewe bwo kurinda umutekano w’abaturage, hagamijwe kwirinda ko intambara yasubira muri uwo mujyi.

Mu cyumweru gishize, Ambasaderi wa Amerika ushinzwe ibikorwa byihariye bya politiki mu Muryango w’Abibumbye, Jennifer Locetta, yatangaje ko icyifuzo cya AFC/M23 cyo gushyiraho agace katagira uruhande kibogamiyeho gishobora kugerwaho, mu gihe uyu mutwe wajya mu bice biri mu ntera ya kilometero zigera kuri 75 uvuye mu mujyi wa Uvira.

Iyo gahunda yubahirijwe, AFC/M23 ishobora gusubira mu bice yahozemo mbere y’imirwano yo mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, birimo santere ya Kamanyola, ibintu bishobora gutanga icyizere cy’uko ibiganiro by’amahoro byatanga umusaruro.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here