36.9 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomeImyidagaduroGutwita si byoroshye – Betty Kyallo yasangije abakunzi be ibihe bikomeye ari...

Gutwita si byoroshye – Betty Kyallo yasangije abakunzi be ibihe bikomeye ari gucamo

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Umunyamakuru akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Betty Kyallo, yagarutse ku bihe bitoroshye arimo kunyuramo mu gihe atwite, asangiza abakunzi be uko ubuzima bwe bwa buri munsi bwahindutse kuva yatangira urugendo rwo gutwita.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram Stories kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama 2026, Betty yavuze ko amaze iminsi ahura n’ibibazo birimo kubura ibitotsi, inzara imufata mu rukerera, ndetse n’uburibwe bw’amatako bumugora no kuryama cyangwa kugenda neza.

Yagize ati:“Babyeyi batwite, ese twaganira ku kubura ibitotsi, inzara igufata saa kumi za mu gitondo n’ububabare bw’amatako nijoro? . Aba meze nk’ uko meze twafungura itsinda tukajya tuganira aya masaha.

Aya magambo ye yakiriwe neza n’abamukurikira, benshi bamwihanganisha ndetse bamusangiza ubu nararibonye mu gutwita.

Betty Kyallo n’umukunzi we Charlie Jones batangaje inkuru yo gutwita ku wa 19 Ukuboza 2025, bayisangiza abakunzi babo binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Betty yari yanditse ati: “Hari ikintu kiryoshye cyane turi guteka.”

Uyu mubano umaze imyaka ibiri, aho mu Ugushyingo 2025 bombi bizihije isabukuru y’imyaka ibiri bamaze bakundana, basangira amagambo yuzuye amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga. Betty yanditse ati: “Reba twebwe baby, hashize imyaka ibiri, ariko turacyagaragara nk’aho tuzi icyo turi gukora.” Naho Charlie we yagize ati: “Isabukuru nziza y’imyaka ibiri, Sugar Plum Plum wanjye. Ndakwemera cyane. Twarabigezeho!”

Kuva batangaza urukundo rwabo ku mugaragaro, Betty na Charlie bakomeje gusangiza ababakurikira ibihe byabo byiza, bagaragaza urukundo n’umubano ukomeye bafitanye. Betty yanamaze kumenyekanisha umukobwa we Ivanna kuri Charlie, agaragaza ko umuryango we urimo kwaguka mu bwumvikane.

N’ubwo urukundo rwabo rwatangiranye n’impaka zishingiye ku itandukaniro ry’imyaka, aho Charlie ari muto kurusha Betty, bombi bagaragaje ko urukundo ari rwo rwatsinze, bakomeza kwiyubakira ejo hazaza bari kumwe.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here