39.8 C
Africa
Woensdag, Februarie 4, 2026
HomeAmakuruHabonetse indi mirambo 12 y’abakristu bishwe n’inzara bagiye gusenga

Habonetse indi mirambo 12 y’abakristu bishwe n’inzara bagiye gusenga

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...
spot_imgspot_img

Imibare y’abakirisitu bapfiriye mu ishyamba rya Shakahora ikomeje gutumbagira nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu habonetse indi mirambo 12 yiyongera ku 133 yari yarabonetse.

Igikorwa cyo gukomeza gushakisha abapfiriye muri iryo shyamba, ntikigeze gihagarara kuko buri gihe niko hakorwa iperereza ababonetse bagasuzumwa ngo harebwe koko niba ari inzara yaturutse ku kwiyiriza ubusa.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo habaga igikorwa cyo gukomeza gushakisha niba hari indi mibiri igihari, havumbuwe abantu 12 bapfuye.

Komanda ushinzwe guhuza ibikorwa muri ako gace ,Onyancha, yasobanuye ko hashyizweho itsinda ry’inzobere mu gusuzuma ikishe abantu ari naryo ryagize uruhare mu gutahora abo 12.Uyu muyobozi avuga ko bantu 579 bagiye gusengera mu ishyamba rya Shakahola baburiwe irengero hakaba haratabawe 70 gusa.

Kugeza ubu abatabawe bamwe baracyari kwa muganga, abandi barimo kwitabwaho n’abaganga b’inzobere mu gufasha abahungabanye.

Ibyo bikomeje kuba mu gihe Pasiteri Makenzie na bagenzi be 17, bari bafatanyije gutegeka abayoboke b’idini ryabo kwiyiriza ubusa mu ishyamba , bakiri mu nzego z’umutekano aho byanzuwe ko baba bafunzwe iminsi 30 y’agateganye ngo bakorweho iperereza.

Mu nyigisho yatangaga, ngo harimo izabwiraga abakirisito ko kugira ngo bazabone ijuru bakwiriye kwiyiriza kugeza bapfuye.

Polisi yatangaje ko nubwo imibiri isaga ijana imaze kuboneka y’abapfuye, baracyakeka ko hari indi itaraboneka yagiye ishyingurwa mu bice bitandukanye.

Inzego z’iperereza muri Kenya zamaze no kwinjira mu makuru ya konti za banki za Mackenzie kugira ngo bamenye neza aho amafaranga yakiraga yaturukaga n’icyo yabaga aje kumara.

Iperereza ry’ibanze ryerekana ko kuri izo konti hanyuzwagaho amafaranga menshi, bikekwa ko ari abakirisitu bayashyiragaho nyuma yo gushukwa na Mackenzie.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here