Amakuru y’urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma, wari umuvugizi wa AFC/M23, yakwirakwiye kumbugankoranyamba ku munsi w’ejo tariki ya 24 Gashyantare 2026 nyuma y’uko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje ko cyagabye igitero cya drones mu gace ka Rubaya, muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru. Icyo gitero, cyabaye mu masaha y’igicuku, ni cyo bivugwa ko cyahitanye Ngoma ndetse kigakomeretsa abandi bayobozi bari kumwe na we, nubwo umutwe wa AFC/M23 utari wahita ubyemeza ku mugaragaro.
Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko igitero cyabaye ahagana saa 2h43 z’ijoro. Abasesenguzi mu bya gisirikare bavuga ko kuba igitero cya drone cyaba cyageze ku rwego rwo kugera ku muvugizi w’umutwe wa gisirikare, bishobora gusobanura ko hari amakuru y’iperereza (intelligence) yakusanyijwe mbere, ndetse n’ubushobozi bwo gukurikirana aho umuntu aherereye hifashishijwe camera zifite ubushobozi bwo kureba nijoro. Drones z’intambara zikoreshwa muri iyi minsi zishobora kohereza amashusho ku bazikoresha bari kure cyane, mbere yo gutanga icyemezo cyo kurasa.
Ku ruhande rwa AFC/M23, umuvugizi wayo Lawrence Kanyuka yatangaje ku rubuga X ko drones za FARDC “zarashe buhumyi” zigahitana abasivile b’inzirakarengane, abyita icyaha ku nyoko muntu n’icyaha cy’intambara. Icyakora, kugeza ubu nta raporo yigenga irashyirwa hanze igaragaza mu buryo butomoye niba igitero cyari kigamije intego runaka cyangwa niba cyagize ingaruka ku basivile benshi nk’uko byatangajwe.
Urupfu rwa Willy Ngoma ruje mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Congo yongeye gufata indi ntera kuva mu Ugushyingo 2021, ubwo M23 yongeye kwisuganya nyuma y’imyaka umunani itavugwa, igatangira imirwano mu misozi ya Chanzu na Runyoni munsi y’ikirunga cya Sabyinyo. Muri icyo gihe, Ngoma ntiyari azwi cyane, ariko kuva mu 2022 yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru nk’umuvugizi wa M23, asimbura ku ruhande rw’itumanaho abantu bari baramenyekanye mbere nka Col Jean Marie Vianney Kazarama mu bihe byashize.

Ngoma yavugaga ko yinjiye muri M23 mu 2012, nyuma yo kuva mu ishyaka rya UDPS ryashinzwe na Étienne Tshisekedi, ubu rikuriwe n’umuhungu we, Perezida Félix Tshisekedi. Mu kiganiro twagiranye mu mpera z’Ugushyingo gushize, ubwo namubazaga impamvu we ubwe ari mu ntambara, yansubije ati: “Ndarwanira ko Congo iba nziza kurushaho.” Yongeragaho ko bo ari igisirikare cya rubanda, kigamije ko Abanyecongo babaho neza.
Icyo gihe kandi navuganye n’umuvugizi w’ingabo za leta, Jenerali Majoro Sylvain Ekenge, ambwira ko intego ya FARDC ari kwisubiza ibice byose M23 yafashe no gusubizaho ubutegetsi bwa leta. Ibyo byagaragazaga ko impande zombi zifite intego zinyuranye, imwe ivuga ko irwanira impinduka n’uburenganzira, indi ivuga ko irwanira gusubiza ubusugire bwa leta.
Mu 2023, Umuryango w’Abibumbye (ONU) wafatiye Willy Ngoma ibihano, umushinja kugira uruhare mu byaha by’intambara birimo ubwicanyi, gushimuta abantu, kwinjiza abana mu gisirikare no guteza imbere ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro. Mu gusubiza ibyo birego, Ngoma yabwiye itangazamakuru ko ibyo bitabareba, ashimangira ko barwanira inyungu z’abaturage.
Yari azwi cyane no mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, arimo ayo yabonetsemo nyuma y’ifatwa rya Goma mu mpera za Mutarama, aho yabwiraga abacanshuro b’abazungu bafashwe na M23 ati “Quickly, quickly, quickly…”, mbere y’uko basubizwa mu bihugu byabo. Yongeye kugaragara no mu mashusho arimo kuganira n’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu ngabo za SADC zari zagotewe ku kibuga cy’indege cya Goma.
Amasoko atandukanye agaragaza ko Ngoma yari ari mu kigero cy’imyaka irenga 50, akaba yaravukiye mu majyaruguru y’u Rwanda ariko afite inkomoko muri Kongo-Central, aho yize amashuri y’imbere mu gihugu. Ubuzima bwe bwite ntiyakundaga kubuvugaho, ariko abamuzi bavuga ko yari afite abana bane.
Urupfu rwe rushobora kugira ingaruka zikomeye ku mikorere ya AFC/M23, cyane cyane mu bijyanye n’itumanaho no kwiyereka amahanga. Kuba yari isura izwi cyane mu itangazamakuru bishobora gusaba ko uwo mutwe ushaka undi muntu ufite ubushobozi bwo gusimbura uwo mwanya. Ku ruhande rwa FARDC, iki gikorwa gishobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko intambara yo mu kirere hifashishijwe drones igiye kurushaho gukaza umurego.
Mu rwego rw’akarere, ibi bishobora kongera umwuka mubi hagati ya Kinshasa na Kigali, mu gihe FARDC ikomeje gushinja M23 gufashwa n’ingabo z’u Rwanda, ibyo Kigali yakomeje guhakana. Mu gihe impande zombi zikomeje gushinjanya kurenga ku gahenge bumvikanyeho inshuro nyinshi mu myaka ibiri ishize, urupfu rwa Willy Ngoma rushobora kuba intandaro yo gukomeza gukaza umurego w’imirwano aho kuyigabanya.
Mu gihe yari akiriho, Ngoma yavugaga ko arwanira ko “Congo iba nziza kurushaho.” Nyuma y’urupfu rwe, ikibazo gisigaye ku mibereho y’abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo ni ukumenya niba uru rupfu ruzaba intambwe igana ku kurangiza intambara cyangwa niba ruzayirushaho gukomera mu minsi iri imbere.




