36.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomePolitikeHamenyekanye igihe kirekire cyongerewe ku gahenge kari kamaze iminsi 2 mu ntambara...

Hamenyekanye igihe kirekire cyongerewe ku gahenge kari kamaze iminsi 2 mu ntambara M23 ihanganyemo na FARDC

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Biravugwa ko M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemeye guhagarika imirwano mu bice byo mu burasirazuba bw’iki gihugu mu gihe cy’ibindi byumweru bibiri byiyongera ku gahenge k’iminsi itatu kabanje. 

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Ni ibyatangajwe n’umuyobozi mukuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzi neza ibyabaye. 

White House yari yatangaje mbere agahenge k’amasaha 72, guhera ku wa Mbere, ivuga ko kareba ingabo ndetse n’imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta irimo M23 igenzura ibice bimwe na bimwe by’ingenzi mu burasirazuba bwa DRC. 

Abayobozi ba Amerika bavuze ko agahenge ka mbere karangiye kandi kubahirijwe muri rusange. 

Umwe mu bayobozi mu buyobozi bwa Biden, wanze ko izina rye ritangazwa, yagize ati: “Hiyongereyeho ibyumweru bibiri byo guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa DRC.” 

Amasezerano nkaya, atigeze atangazwa kandi Reuters ivuga ko bigoye kuyagenzura, aje mu gihe hiteguwe amatora rusange yo ku itariki ya 20 Ukuboza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. 

Agahenge gashya Amerika ivuga ko yagizemo uruhare ngo kagerweho, byitezwe ko kazubahirizwa muri ibyo bice n’ubundi biberamo imirwano 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here