25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomePolitikeHamenyekanye Andi Mayeri Adasanzwe Yasunikiye AFC/M23 kuva mu Mujyi wa Uvira

Hamenyekanye Andi Mayeri Adasanzwe Yasunikiye AFC/M23 kuva mu Mujyi wa Uvira

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 Mu gitondo cyo ku wa 15 Ukuboza 2025, Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje icyemezo gikomeye cyo kwikura mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Iri tangazo, ryasinywe n’umuhuzabikorwa w’iri huriro, Corneille Nangaa Yobeluo, ryagaragaje ko iri cyemezo rifite intego yo gushyigikira ibiganiro by’amahoro byabereye i Doha, no kubaka icyizere hagati y’impande zose zifite uruhare mu burasirazuba bwa Congo. 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Mu itangazo, AFC/M23 yasobanuye ko iki cyemezo gishingiye ku mahame shingiro ya Doha yashyizweho ku wa 15 Ugushyingo 2025, kandi ko kurekura Uvira ari intambwe igamije gutuma ibiganiro by’amahoro bigenda neza. Iri huriro ryagaragaje ko icyemezo cyo kuva Uvira cyasabwaga n’abahuza b’abanyamerika, hagamijwe gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo. 

Abantu benshi bakunze kwitiranya AFC/M23 n’intagondwa, ariko iri huriro rifite abajyanama b’inzobere, abarimu, professors, n’abahanga batandukanye bafasha mu gufata imyanzuro y’ingabo zabo. Buri gikorwa cyose baba bagiye gukora kiba cyaratekerejweho neza, kandi bafite impamvu zisobanutse zo gufata buri cyemezo. 

Uvira, umujyi ukikijwe n’imisozi miremire, bisobanura ko ingabo za AFC/M23 zitafata ibyemezo byihutiweho, ahubwo zikora buri kintu mu buryo bwateguwe, ku buryo imisozi itazababera ikibazo mu bikorwa byabo mu minsi iri imbere. 

Amakuru mashya aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko ingabo AFC/M23 zimaze kugera i Mboko kandi zikomeje gutera intambwe igaragara mu rugamba, mu rwego rwo kugera ku ntego zabo. Kwikura muri Uvira ntabwo ari ukwemera gutsindwa, ahubwo ni intambwe yo gushyira imbere ibiganiro by’amahoro no kubaka icyizere. 

Umwe mu baduhaye amakuru yavuze ko: “Kuva Uvira ntabwo ari ugutanga ubutaka cyangwa kugambanira abaturage bakomeje kwibasirwa na Leta. Ni icyemezo cyateguwe neza, kigamije gutuma ibiganiro bya Doha bigenda neza.” 

Nubwo iri huriro rivuga ko kwikura muri Uvira bigamije kubaka icyizere, haracyari impungenge zishingiye ku mateka. Muri raporo zabo, bavuze ko ingamba zo kubaka icyizere mu bihe byashize zagiye zikoreshwa nabi na FARDC, imitwe ya Wazalendo n’abandi bafatanyabikorwa, aho basubiraga kwigarurira uduce twari twarafashwe n’ingabo za AFC/M23, ndetse hakibasirwa abasivile bakekwaho gushyigikira iri huriro. 

AFC/M23 yasabye abahuza gushyiraho ingamba zisobanutse kandi zihamye zo gucunga umutekano wa Uvira nyuma yo kuhava. Izo ngamba zirimo gukura intwaro mu mujyi, kurinda abasivile n’ibikorwaremezo by’ingenzi, ndetse no kugenzura agahenge binyuze mu kohereza ingabo zitabogamye. 

Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yagaragaje ko nubwo hari ibikorwa by’ubushotoranyi n’ihohoterwa bikomeje gukorwa n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abo bafatanyije, kwikura mu mujyi wa Uvira ari uburyo bwiza bwo guha amahirwe ibiganiro by’amahoro. Iri huriro ryashimangiye ko batarwanira ubutaka keretse igihe bibaye ngombwa, bityo intego yabo nyamukuru ni politike n’amahoro. 

Amakuru ahari avuga ko Uvira, hamwe n’ibice by’ingenzi nka Luvungi, Katogota, na Kamanyola, bifite uruhare rukomeye mu migendekere y’uru rugamba. AFC/M23 yavuze ko nta gahunda yo kuva muri ibyo bice bafite, ahubwo bazakomeza kurinda no gushyigikira abaturage baho. 

Umwe mu basirikare ba ririya huriro waganiriye na Afrovera.com yavuze ko: “AFC/M23 na Twirwaneho yerekanye ko ari ingabo zanesha buri wese. Ni ikibazo cy’igihe gusa kugira ngo bagere ku ntego zabo.” 

Iki gitekerezo gisobanura ko kwikura muri Uvira atari igihombo, ahubwo ni intambwe y’ubwenge yo gushyira imbere ibiganiro by’amahoro, kurinda ubuzima bw’abaturage, no kubaka icyizere ku mpande zose. 

Nubwo kwikura mu mujyi wa Uvira kwa AFC/M23 kwemewe n’abahuza, ahazaza h’umutekano w’uyu mujyi haracyari mu rujijo. Ibi biterwa n’uko uburyo ingamba z’umutekano zizashyirwa mu bikorwa, ndetse n’ukuntu ibiganiro by’amahoro bya Doha bizagenda bigenda. Abaturage baho bakomeje gukurikirana amakuru yose, bategereje kubona niba iki cyemezo kizatanga umusaruro urambye. 

Iki ni icyerekezo gishya mu rugamba rwo gushakira amahoro burundu mu burasirazuba bwa Congo, kandi kigaragaza ko n’ubwo hari inzitizi z’igihe kirekire, hari icyizere cyo kubona ibisubizo birambye. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here