Mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu duce twa Uvira, Katogota, Sange, Kiliba, Luvungi na Kamanyola, ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Burundi gikomeje gufata indi ntera, gihinduka inkuru y’akababaro, inzara n’ibirego bikomeye by’ihohoterwa.
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa ryatangaje ko impunzi z’Abanye-Congo ziri mu Burundi, cyane cyane iziri mu nkambi y’agateganyo ya Gatumba, ziri guhura n’ihohoterwa rikabije mu gihe zigerageza gutaha iwabo. Iri huriro rivuga ko zimwe muri izi mpunzi zikubitwa n’abantu bivugwa ko barimo abasirikare, izindi zikicwa, izindi zigafungwa, zizira gusa gushaka gusubira mu gihugu cyazo.
Leta y’u Burundi yo imaze iminsi isobanura ko umubare munini w’impunzi winjiye mu gihugu utuma itabasha kuzitaho uko bikwiye. Abayobozi bagaragaje ko ubushobozi bw’igihugu budahagije, basaba abaterankunga mpuzamahanga gutanga inkunga yihutirwa ingana na miliyoni 33 z’amadolari ya Amerika, kugira ngo ubuzima bw’izi mpunzi bubashe gukomeza.
Ariko ku mpunzi ubwazo, ayo magambo ntacyo ahindura ku mibereho ya buri munsi. Bivuga ko ubuzima ziri kubamo mu Burundi bushaririye cyane. Ibiribwa ni bike, ibiciro byarazamutse ku buryo bukabije, mu gihe impunzi nta mirimo zifite kandi nta mafaranga zigira.
📰 Also Read This:
Ajax Ramadhani, umwe mu mpunzi z’Abanye-Congo, yabwiye BBC ko imibereho yabo imeze nabi kurusha uko abantu benshi babyibwira.
Yagize ati: “Igiciro cy’ifu cyazamutse cyane. Amandazi abiri Abarundi baguraga amafaranga 500, ariko ubu rimwe ni 500. Ntituzi impamvu. Ntitwaje hano kubera ko tunezerewe. Twaje kubera ikibazo. Ariko ukumva bavuga ngo Umunye-Congo ntashobora kubura amafaranga. Impunzi yakura hehe amafaranga?”
Mu nkambi y’agateganyo ya Gatumba, iri hafi y’umupaka wa RDC, ikibazo cy’ubuzima gikomeje kuba kibi kurushaho. Abaganga n’abayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko indwara ya Cholera, iterwa ahanini n’umwanda n’ibura ry’amazi meza, imaze guhitana abantu benshi. Abandi bapfa bazize inzara n’intege nke.
Visi Meya w’umujyi wa Uvira, Kifara Kapenda, aherutse gutangaza imibare iteye inkeke. Yabwiye Radio Okapi ko ku wa 18 Ukuboza honyine hapfuye abantu umunani, mu gihe ku munsi wabanje hapfuye batanu. Yongeyeho ko mu minsi icumi gusa, abantu barenga 40 bapfuye bazize Cholera n’inzara, ibintu byerekana uburemere bw’ikibazo cy’ubutabazi muri aka karere.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, AFC/M23 yatangaje ko ku wa 20 Ukuboza yafashije Abarundi barenga 1000 bari batuye muri RDC gutaha iwabo. Ariko iri huriro rivuga ko ku rundi ruhande, Leta y’u Burundi idashaka gufungura imipaka ngo Abanye-Congo bari mu nkambi babashe gusubira mu gihugu cyabo.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko hari Abanye-Congo bagerageje gutaha inshuro nyinshi ariko imipaka igakomeza gufungwa. Yavuze ko amakuru bafite agaragaza ko ubuyobozi bw’u Burundi bushobora kuba buteganya kubohereza mu nkambi ziri kure y’imipaka, ibintu impunzi zivuga ko byazirushaho kubangamira, kubatandukanya bikanababuza amahirwe yo gusubira iwabo.
Ku wa 21 Ukuboza, Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, imiyoborere na dipolomasi, Bertrand Bisimwa, yatangaje amagambo akomeye avuga ko bari kwakira ubuhamya bwinshi buteye inkeke buturuka mu nkambi ya Gatumba. Yavuze ko impunzi z’Abanye-Congo zigerageza kuva muri iyo nkambi zigamije gutaha, zikubitwa, zimwe zikicwa, bikozwe n’abantu bivugwa ko ari abasirikare b’u Burundi.
Bisimwa yagize ati: “Turi kwakira ubuhamya bwinshi bwa bagenzi bacu b’impunzi bari mu nkambi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bari guhohoterwa, rimwe na rimwe bakicwa, bazira gusa gushaka gutaha muri RDC. Amakuru dufite avuga ko abasirikare b’u Burundi ari bo bari kubikora.”
Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Bisimwa yashyizeho amajwi yumvikanamo ijwi ry’umugore uvuga Igiswahili, wumvikana afite agahinda n’ubwoba bwinshi. Uwo mugore asobanura uko impunzi zigerageza kugera ku modoka zibajyana ku mupaka, zigakubitwa inkoni nyinshi zigategekwa gusubira inyuma, bamwe bagapfa, abandi bagafungwa.
Yagize ati: “Turi kujya kurira imodoka, abantu bakadukubita inkoni, tugasubira inyuma. Aburira bakurira. Twongeye kugerageza ku nshuro ya kabiri, baradukubita, turasubira inyuma. Bavandimwe mudukorere ubuvugizi. Abakomanda bari kuza, bashaka kutwica. Hari abamaze gupfa, abandi bafungiwe hano mu nkambi ya Gatumba. Mudufashe dusubire muri Congo. Ambasaderi wacu ntacyo avuga.”
Ibi birego bije mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ritangaza ko kuva ku wa 5 kugeza ku wa 21 Ukuboza 2025, u Burundi bwakiriye impunzi z’Abanye-Congo 94.808 zinjiriye mu duce twa Buganda, Gatumba na Rumonge. Uyu mubare munini urushaho kugaragaza igitutu gikomeye igihugu cy’u Burundi gihanganye na cyo, ariko nanone ugashyira ku murongo ikibazo cy’uko uburenganzira bwa muntu bw’izi mpunzi butarinzwe uko bikwiye.





