27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroHamenyekanye icyatumye umunyamakuru wa Radio TV10 atabwa muri yombi na RIB

Hamenyekanye icyatumye umunyamakuru wa Radio TV10 atabwa muri yombi na RIB

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wa Radio TV10, Ndahiro Emmanuel uzwi nka Taikun, akekwaho gusagarira abasekirite mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyabereye mu mbuga ya Kigali Convention Centre (KCC).

Ibi byabaye ku wa 1 Mutarama 2026, ubwo icyo gitaramo cyari kimaze gusozwa, aho Taikun bivugwa ko yagiranye amakimbirane n’abashinzwe umutekano, bikavamo ibikorwa RIB ivuga ko bigize ibyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko Ndahiro akekwaho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’abandi, ndetse no gukoresha amagambo arimo ibikangisho. Yavuze ko ayo makuru ari yo yatumye afatwa kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Kuri ubu, Ndahiro Emmanuel afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze n’uruhare rwe muri byo.

Amategeko ahana ateganya ko umuntu ukubita cyangwa ukomeretsa undi ku bushake aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe, ndetse n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye uwakorewe icyaha indwara cyangwa kudashobora kwikorera ku buryo budahoraho, igihano gishobora kuba igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, n’ihazabu iri hagati ya 500.000 Frw na 1.000.000 Frw. Naho iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho cyangwa gutakaza igice cy’umubiri, igihano gishobora kugera ku gifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi n’ihazabu iri hagati ya 1.000.000 Frw na 2.000.000 Frw.

RIB yibukije abaturage bose kwitwara neza, cyane cyane muri iyi minsi mikuru, ibasaba kwirinda kunywa ibisindisha birenze urugero kuko akenshi biganisha ku bikorwa bigize ibyaha. Yanabasabye kandi kugira ubworoherane n’ubwitonzi, haba muri ibi bihe by’iminsi mikuru no mu buzima busanzwe, kuko kunyuranya n’amategeko bigira ingaruka zikomeye zirimo no gufungwa.

AFROVERA.COM

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here