22.7 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomePolitikeHamenyekanye ikintu gikomeye Leta ya RDC yasezeranyije FDLR mu ibanga nubwo yari...

Hamenyekanye ikintu gikomeye Leta ya RDC yasezeranyije FDLR mu ibanga nubwo yari yemeye kuyisenya mu masezerano y’amahoro

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

Mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yari yaratangaje ku mugaragaro ko igiye gusenya umutwe wa FDLR, amakuru akomeje kujya ahagaragara yerekana ko ubufatanye hagati y’impande zombi butigeze buhagarara, ahubwo bwakomeje mu buryo butagaragara, binyuranyije n’amasezerano y’amahoro yasinywe ndetse n’imyanzuro mpuzamahanga. 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Kuva tariki ya 10 Ukwakira 2025, itangazo ryasohowe n’igisirikare cya RDC ryasabaga abarwanyi ba FDLR kurambika intwaro no guhagarika imikoranire yabo n’ingabo za Leta n’abaturage.  

Iryo tangazo ryari ryitezweho kuba intambwe ikomeye mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byagiranye ku wa 27 Kamena 2025, bifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

FDLR ni umutwe umaze imyaka irenga makumyabiri ushinjwa kuba inyuma y’umutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari. Washinzwe mu 2000 ugizwe ahanini n’abahoze mu ngabo za Leta y’u Rwanda (Ex-FAR), Interahamwe, n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahungiye muri RDC nyuma yo gutsindwa. 

Kuva mu 2022, uyu mutwe warushijeho kongera imikoranire n’ingabo za RDC mu rugamba rwo kurwanya M23. Iyo mikoranire yarigaragaje mu bikorwa bya gisirikare byakozwe ku bufatanye na FARDC ndetse n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ihuriro rizwi nka Wazalendo. 

Leta y’u Rwanda yakomeje kugaragaza impungenge z’uko FDLR ihabwa ubufasha butaziguye na Leta ya RDC, burimo intwaro, imyitozo, ibiribwa n’uburinzi bwa gisirikare. Kigali yagiye igaragaza ko iki kibazo kitubahirizwa kigira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange, cyane cyane bitewe n’amateka n’ingengabitekerezo y’uyu mutwe. 

Nubwo amasezerano y’amahoro yasinywe i Washington D.C yashyizeho inshingano zisobanutse zo gusenya FDLR, raporo y’impuguke za Loni yasohotse ku wa 8 Ukuboza 2025 yerekanye ko itangazo rya FARDC ryo ku wa 10 Ukwakira ryateje umwuka mubi mu ngabo za RDC ubwazo ndetse no mu mitwe basanzwe bafatanya. 

Izi mpuguke zasobanuye ko abarwanyi ba FDLR bagaragaje umujinya n’ubwoba bwo gutabwa, bikarakaza n’imitwe ya Wazalendo yari isanzwe ikorana na bo ku rugamba. Ibi byatumye bamwe mu bofisiye bakuru mu gisirikare cya RDC ndetse n’abahagarariye Guverinoma batangira gutanga ubutumwa bwizeza FDLR ko imikoranire itazahagarara. 

Raporo ivuga ko izi mpande zombi zemezanyije ko FARDC idafite ubushobozi bwo gusenya FDLR mu buryo bwihuse, bityo ko ubufatanye bwabo bwari bugikenewe mu guhangana n’imitwe irwanya Leta, cyane cyane mu Burasirazuba bwa RDC. 

Aya makuru ashyigikirwa n’ibimenyetso by’uko ku wa 29 Ugushyingo 2025, ingabo za RDC zoherereje FDLR n’indi mitwe ikorana na yo irimo NDC-R na Nyatura amasasu n’ibiribwa. Ibyo bikoresho byoherejwe mu bice bya Bibwe na Hembe, bikaba byaratanzwe hashingiwe ku itegeko ryatanzwe n’Umuyobozi wa Rejima ya 3402, Colonel Salomon Tokolonga. 

Col Tokolonga asanzwe ari ku rutonde rw’abantu bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare rwe mu gufasha FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro yagize uruhare mu bwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa abasivili mu Burasirazuba bwa RDC. 

Ibi bimenyetso bishya bituma hibazwa ubunyangamugayo bwa Guverinoma ya RDC mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro no kubahiriza imyanzuro mpuzamahanga

Abasesenguzi bavuga ko gukomeza gukorana n’umutwe nka FDLR bishobora gusubiza inyuma intambwe yagezweho mu biganiro by’amahoro, bigashyira mu kaga umutekano w’akarere kose. 

Mu gihe u Rwanda rukomeje gusaba ko habaho ibikorwa bifatika byo gusenya FDLR, umuryango mpuzamahanga nawo uri mu mwanya wo gusuzuma niba koko RDC yubahiriza ibyo yiyemeje, cyangwa niba amagambo y’amahoro akomeje kunyuranya n’ibikorwa biri ku butaka. 

Icyo kibazo kiracyari urujijo, ariko amakuru akomeje kuva mu nzego zitandukanye agaragaza ko FDLR igikomeje kubona ubufasha, bikaba bigira ingaruka zikomeye ku cyizere cy’amahoro arambye mu karere. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here