30 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruHari gukusanwa asaga miliyoni 6 yo gushyingura Eric Gori umwaze imyaka iatanu...

Hari gukusanwa asaga miliyoni 6 yo gushyingura Eric Gori umwaze imyaka iatanu u buruhukiro bw’ibitaro

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Umunyarwenya Eric Omondi yatangiye igikorwa kigamije gukusanya inkungu yo gufasha umuryango w’umugabo witwa Eric Gori, umaze imyaka itanu mu buruhukiro bw’ibitaro atarashyingurwa. 

Uyu mugabo witabye Imana mu 2019 asiga abana babiri, umubiri we uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Chiromo Hospital Group. 

Mu butumwa uyu munyarwenya yashyize ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko hakenewe inkunga y’ibihumbi 780 Ksh, ni ukuvuga arenga miliyoni 6Frw. 

Yanditse agira ati “Nahamagaye kuri Chiromo Mortuary mbasaba gutegura umurambo wa Eric Gori tuzashyingura kuri uyu wa Gatanu,. Duhe umuvandimwe wacu iruhuko ryiza kandi umubyeyi we nawe abeho mu mahoro.” 

“Turatangira gukusanya iyi nkunga uyu munsi n’ejo tugeze umurambo mu rugo kugirango ushyingurwe. Kandi birakwiye ko twishyurira abana yasise amafaranga y’ishuri.” 

Uyu munyarwenya w’imyaka 41 amaze iminsi akora ibikorwa bigamije gushakira ababaye ubufasha, dore ko mu minsi itanu ishize yafashize umuryango w’umwana witwa Dylan wahiye mu isura atwitswe n’icyayi gushyushye ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu Buhinde nyuma yo gushakirwa ibihumbi 750Ksh. 

Latest stories

spot_img