Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, ari i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Ubukungu (World Economic Forum – WEF) ku nshuro ya 56, iri kuba kuva ku wa 19 kugeza ku wa 23 Mutarama 2026.
Iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu, abayobozi b’ibigo bikomeye ku isi, abashoramari n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta. Perezida Tshisekedi yitabiriye ikiganiro cyihariye cyagarukaga ku bufatanye mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ishoramari, aho yatanze ubutumwa bwerekana impinduka mu mikoranire ya RDC n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yasabye umuryango mpuzamahanga kongera gusuzuma uko ukorana n’Afurika, by’umwihariko na RDC, ashimangira ko ubufatanye bukwiye gushingira ku buringanire, ku nyungu zihuriweho no ku iterambere rirambye. Yagaragaje ko RDC itifuza gukomeza kuba igihugu gitanga umutungo kamere wacyo utunganyijwe hanze, ahubwo ishaka gukorana n’abafatanyabikorwa mu gutunganya no kongerera agaciro amabuye y’agaciro imbere mu gihugu.
Perezida Tshisekedi yagize ati:
“Ndahamagarira abafatanyabikorwa mpuzamahanga gukorana natwe mu bufatanye bushingiye ku nyungu z’impande zombi, bwubaha ubwigenge bw’ibihugu kandi bugamije iterambere risangiwe. . Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irafunguye ku bashoramari bafite icyerekezo kirekire kandi biteguye gufatanya na yo mu guhindura umutungo kamere isoko y’iterambere rusange.”
Yongeyeho ko intego ya RDC ari kongera ishoramari mu gutunganya umutungo kamere imbere mu gihugu, hagashakwa uko haboneka imirimo myinshi ku baturage no kongera inyungu igihugu kibonamo.
I Davos, RDC yiyerekanye nk’igihugu gifite icyerekezo, cyifuza kugira uruhare rugaragara mu kubaka ubukungu bw’isi burushijeho kuba buringaniye, binyuze mu mikoranire ishingiye ku bwubahane n’inyungu zisangiwe.



