21.6 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeIbimenyetso Bishya Bishimangira Imikoranire ya FDLR, FARDC n’Abacanshuro mu Ntambara ihanganyemo AFC/M23

Ibimenyetso Bishya Bishimangira Imikoranire ya FDLR, FARDC n’Abacanshuro mu Ntambara ihanganyemo AFC/M23

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Raporo nshya y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashyizwe ahagaragara ku wa 30 Ukuboza 2025 yongeye gushyira ahabona ibimenyetso bikomeye by’imikoranire irambye hagati y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, imitwe ya Wazalendo, abacanshuro b’abanyamahanga n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu ntambara ihanganyemo ihuriro AFC/M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi raporo igaragaza ko kuva muri Werurwe 2025, imirwano yakajije umurego, aho abarwanyi ba AFC/M23 bagabye ibitero byinshi ku mitwe ya Wazalendo, bituma iyi mitwe yimura ibirindiro inshuro nyinshi. By’umwihariko, raporo ivuga ko bamwe mu barwanyi ba Wazalendo barimo Mapenzi wahoze mu mutwe wa NDC-R, bahisemo kwiyunga kuri AFC/M23, ubu igenzura ibice byinshi birimo n’umujyi wa Goma.

Impuguke za Loni zemeza ko imitwe ya Wazalendo na FDLR yakomeje gukorera mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru birimo Masisi, Rutshuru, Nyiragongo na Walikale, ndetse no mu nkengero z’umujyi wa Goma. Ibi byashimangiye impungenge z’igihe kirekire ku mikoranire ihamye hagati y’iyi mitwe n’ingabo za Leta.

Raporo inasobanura uko abayobozi bakuru b’iyi mitwe bimuriye ibirindiro byabo ahantu hateguye. Komanda wa Wazalendo n’umuyobozi wa NDC-R, Guidon Shimiray Mwissa, yimukiye mu gace ka Kibati avuye i Pinga muri Walikale. Janvier Karairi Boingo uyobora APCLS we yashinze ibirindiro muri Lukweti muri Masisi, mu gihe abarwanyi ba CMC-FDP iyoborwa na Dominique Ndaruhutse bakorera muri Pariki ya Virunga.

Kuva muri Kamena 2025, raporo ivuga ko Wazalendo bafatanyije na FDLR bacengeye inshuro nyinshi mu bice bigenzurwa na AFC/M23, bagatega ibico ku mirongo y’uyu mutwe, bagamije gusubira mu bice by’ingenzi no gufunga inzira zitwarwamo ibikoresho by’intambara. Muri ibi bikorwa, impuguke zemeza ko FARDC yagize uruhare rugaragara, itanga ubufasha bw’indege ndetse rimwe na rimwe igafatanya n’iyi mitwe ku rugamba rwo ku butaka.

Raporo igaragaza kandi ko Leta ya RDC yahaye iyi mitwe ibikoresho bitandukanye birimo intwaro, amasasu, ibiribwa n’impuzankano, ndetse ikanayiha inkunga y’amafaranga agera ku bihumbi 300 by’Amadolari ya Amerika buri kwezi. Ibi byose byakozwe ku bufatanye bwa hafi n’umusirikare mukuru, Col Cyprien Semivumbi Sekololo, uvugwa nk’uwagize uruhare runini mu guhuza FARDC n’iyi mitwe.

Ku wa 10 Ukwakira 2025, igisirikare cya RDC cyasohoye itangazo risaba abasirikare ba Leta n’abaturage guhagarika imikoranire yose na FDLR, rinasaba abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba kurambika intwaro hasi kugira ngo bacyurwe mu Rwanda, bitabaye ibyo bagabweho ibitero.

FARDC yatangaje ko iri kubahiriza amasezerano y’amahoro RDC yagiranye n’u Rwanda ku wa 27 Kamena 2025, arimo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyize ku mupaka.

Gusa raporo ya Loni igaragaza ko iri tangazo ryateje umwuka mubi n’umwiryane hagati ya FARDC, FDLR na Wazalendo. Nubwo ku mugaragaro Leta yavugaga gusenya FDLR, impuguke zemeza ko bamwe mu bayobozi bo muri Leta n’igisirikare bakomeje gukorana n’uyu mutwe mu ibanga, bawuha ubutumwa bw’uko ubufatanye buzagumaho.

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zinavuga ko n’iyo habaho ibikorwa byo gusenya FDLR, igisirikare cya RDC kidafite ubushobozi buhagije bwo kuwurandura burundu, bigatuma uyu mutwe ukomeza gukoreshwa nk’igikoresho mu ntambara yo guhangana na AFC/M23.

Ku rundi ruhande, raporo inagaruka ku ruhare rukomeje kwiyongera rw’abacanshuro b’abanyamahanga. Nyuma y’uko AFC/M23 ifashe umujyi wa Goma ku wa 27 Mutarama 2025, abacanshuro bo mu mutwe wa Congo Protection bakoranaga na FARDC bahagaritse ibikorwa byabo, mu gihe n’abo muri Agemira basesaga amasezerano muri Nyakanga 2025.

Ku wa 29 Mutarama 2025, abacanshuro barenga 280 bakomokaga i Burayi, cyane cyane muri Romania, batashye banyuze mu mujyi wa Rubavu, bakomereza ku kibuga cy’indege cya Kigali, aho bafatiye indege ibacyura iwabo.

Nyuma yo gutandukana na Agemira, raporo ivuga ko Leta ya RDC yahise yifashisha bamwe mu bahoze ari abacanshuro bayo bakomoka muri Algerie, bakoresha indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa CH-4. Izi drones zagize uruhare rukomeye mu mirwano, cyane cyane nyuma y’uko FARDC itakaje abasirikare benshi ku rugamba.

Umujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo uvugwa nk’ingenzi cyane mu mikorere y’ingabo za RDC zirwana muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bitewe n’uko ikibuga cy’indege cyaho cyoherezwaho drones n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Raporo igaragaza ko Kisangani yahindutse n’ibirindiro bishya by’abacanshuro b’abanyamahanga.

By’umwihariko, ku kigo cyitiriwe Lt Gen Bahuma Ambamba Lucien i Kisangani no muri teritwari ya Walikale, hagaragaye kuva muri Nyakanga 2025, abacanshuro bakomoka muri El Salvador, ibintu byakomeje gukurura impungenge ku ruhare rw’abanyamahanga mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC.

Iyi raporo ya Loni ishimangira ko, nubwo Leta ya RDC ikomeza guhakana ku mugaragaro imikoranire yayo na FDLR n’abacanshuro, ibimenyetso bigaragaza ko iyi mikoranire ikiri inkingi ikomeye mu rugamba rwayo rwo guhangana na AFC/M23, bigashyira mu kaga amahirwe y’amahoro arambye mu karere.

Raporo y’impuguke za Loni igaragaza ko ingabo za RDC zakomeje gukorana na FDLR, aho kuyisenya
Nyuma y’aho abacanshuro b’Abanyaburayi Leta ya RDC yakoreshaga batashye, yatangiye gukoresha abaturutse mu bihugu birimo El Salvador
Ikigo cya gisirikare cya Lt Gen Mbahuma ni ingenzi cyane ku basirikare ba RDC n’abacanshuro bari ku rugamba

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here