38.4 C
Africa
Dinsdag, Februarie 3, 2026
HomeAmakuruIbitero ku Mupaka wa Kamanyola byangije umunara w’Itumanaho, abaturage mu gihirahiro

Ibitero ku Mupaka wa Kamanyola byangije umunara w’Itumanaho, abaturage mu gihirahiro

Date:

Related stories

Perezida Kagame asaba abashakanye kwihangana, agaragaza ingaruka z’isenyuka ry’imiryango ku gihugu

  Perezida Paul Kagame, yagaragaje ko atumva uburyo abantu babiri...

Uganda: Allan Kasujja yagizwe umwe mu bayobozi bakuru ba Leta

  Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umunyamakuru w’inararibonye...

Koreya y’Epfo: Uwahoze ari Madamu wa Perezida Kim Keon Hee yakatiwe igifungo azira ruswa

  Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwakatiye Kim Keon Hee,...
spot_imgspot_img

 

Amakuru ava mu Kibaya cya Rusizi akomeje kugaragaza ihungabana rikomeye mu mutekano, nyuma y’uko umunara wa Vodacom wangiritse bikomeye kubera ibisasu by’amasasu manini bivugwa ko byarashwe , ni ngabo z’u Burundi.

Ibyo byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, ahagana saa mbili n’iminota 11 za mu gitondo ku masaha ya Minembwe na Bukavu, ubwo ibisasu byaturitse n’ubukana bwinshi byangiza bikomeye umunara w’itumanaho wa Vodacom.

Amakuru yatangajwe n’ ababonye ibi bemeje ko ibyo bisasu byaturutse ku ngabo z’u Burundi ziri ku butaka bwabo, zifite ibibunda bikomeye bishobora kurasa intera ndende bigera ku butaka bwa RDC.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umunara utumukamo umwotsi mwinshi uhinguka mu mpande zose, bigaragaza ubukana bw’icyo gitero.

Umunara wari mu gace ka Kamanyola, hagati ya Ngomo na Kamanyola, ahazwi nko kwa Gasumari,ahantu hafatiye runini mu itumanaho ndetse n’ubucuruzi bw’ako gace.

Ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ibisasu nabwo byari byashegeshe umuyoboro w’amashanyarazi, binangiza insinga zo gutanga umuriro bitera iturika n’ibura ryawo mu bice byinshi bya Kamanyola.

Ibi bikorwa bikomeje guteza impagarara ndetse n’ihungabana mu baturage, mu gihe inzego z’umutekano za AFC/M23 zikomeje kugenzura uko ibintu bihagaze no kureba ingaruka zishobora gukomoka kuri ibi bitero bikomeje kwibasira ibikorwa remezo by’ingenzi.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here