Amakuru ava mu Kibaya cya Rusizi akomeje kugaragaza ihungabana rikomeye mu mutekano, nyuma y’uko umunara wa Vodacom wangiritse bikomeye kubera ibisasu by’amasasu manini bivugwa ko byarashwe , ni ngabo z’u Burundi.
Ibyo byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, ahagana saa mbili n’iminota 11 za mu gitondo ku masaha ya Minembwe na Bukavu, ubwo ibisasu byaturitse n’ubukana bwinshi byangiza bikomeye umunara w’itumanaho wa Vodacom.
Amakuru yatangajwe n’ ababonye ibi bemeje ko ibyo bisasu byaturutse ku ngabo z’u Burundi ziri ku butaka bwabo, zifite ibibunda bikomeye bishobora kurasa intera ndende bigera ku butaka bwa RDC.
📰 Also Read This:
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umunara utumukamo umwotsi mwinshi uhinguka mu mpande zose, bigaragaza ubukana bw’icyo gitero.
Umunara wari mu gace ka Kamanyola, hagati ya Ngomo na Kamanyola, ahazwi nko kwa Gasumari,ahantu hafatiye runini mu itumanaho ndetse n’ubucuruzi bw’ako gace.
Ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ibisasu nabwo byari byashegeshe umuyoboro w’amashanyarazi, binangiza insinga zo gutanga umuriro bitera iturika n’ibura ryawo mu bice byinshi bya Kamanyola.
Ibi bikorwa bikomeje guteza impagarara ndetse n’ihungabana mu baturage, mu gihe inzego z’umutekano za AFC/M23 zikomeje kugenzura uko ibintu bihagaze no kureba ingaruka zishobora gukomoka kuri ibi bitero bikomeje kwibasira ibikorwa remezo by’ingenzi.






