21.6 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeIbiturika n’Imirwano Ikomeye Byongeye Guhungabanya Umutekano mu Nkengero z’Umujyi wa Uvira

Ibiturika n’Imirwano Ikomeye Byongeye Guhungabanya Umutekano mu Nkengero z’Umujyi wa Uvira

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Umutekano wongeye kuzamba bikomeye mu nkengero z’Umujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Mutarama 2025, humvikanye ibiturika byinshi n’urusaku rukomeye rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ibintu byateye ubwoba bukabije mu baturage.

Amakuru yizewe aturuka muri uyu mujyi agaragaza ko urusaku rw’amasasu n’ibiturika byumvikanye cyane mu bice bya Kigongo na Katongo, ndetse no mu misozi ikikije Uvira, ahazwiho kuba ahantu h’ingenzi mu bijyanye n’igenzura ry’umutekano n’imyitwarire y’ingabo mu gace kose.

Abaturage bavuga ko bari mu bwoba bukomeye, bamwe bagahitamo kuguma mu ngo zabo, abandi bakaba bahungiye mu bice babonaga bisa n’ibifite umutekano muke ugereranyije n’ahandi.

Umwe mu baturage yagize ati: “Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, imbunda ziremereye n’izoroheje zakomeje kumvikana hafi yacu. Abantu benshi ntibashoboye kujya mu bikorwa byabo bya buri munsi kubera ubwoba bwinshi.”

Aya makuru akomeza avuga ko iyo mirwano ikomeye ihanganishije Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), riri gukomeza kugaragaza imbaraga n’ubushobozi bwo kwigarurira cyangwa kugenzura bimwe mu bice bikikije Uvira.

Iyi mirwano yo kuri iki Cyumweru ikurikiye indi ikomeye yabaye ku munsi wabanje, tariki ya 03 Mutarama 2025, aho muri utwo duce habaye ihangana rikaze.

Amakuru aturuka mu baturage no mu bakurikirana iby’umutekano avuga ko AFC/M23 yashoboye gusubiza inyuma ingabo zari zihanganye, ibintu byakomeje gutera impungenge zikomeye ku mutekano rusange w’abaturage.

Kugeza ubu, nta mibare yemejwe ku mugaragaro y’abahitanywe n’iyi mirwano cyangwa abakomeretse iratangazwa n’inzego zibishinzwe. Gusa, abaturage bavuga ko ihungabana rikomeje kwiyongera, cyane cyane ku bagore, abana n’abasaza, bakeka ko imirwano ishobora kurushaho gufata indi ntera mu minsi iri imbere.

Abasesenguzi mu by’umutekano bagaragaza ko uko imirwano ikomeje kwegera Umujyi wa Uvira n’inkengero zawo, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere kose ka Kivu y’Amajyepfo, harimo n’ihungabana ry’imibereho y’abaturage, guhunga kw’abantu benshi, ndetse no kwiyongera kw’impunzi imbere mu gihugu.

Uvira, nk’umujyi ufite akamaro gakomeye mu bucuruzi no mu ngendo zihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibihugu bituranye, ifatwa nk’ahantu h’ingenzi mu rwego rwa gisirikare n’umutekano. Ibyo bituma ihinduka intandaro y’amakimbirane igihe cyose imirwano yiyongereye mu bice biyikikije.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here