27.6 C
Africa
Donderdag, Februarie 5, 2026
HomePolitikeIbyahishuwe ku biganiro byihariye by’umutekano byahuje u Rwanda n’u Burundi nyuma y’ifatwa...

Ibyahishuwe ku biganiro byihariye by’umutekano byahuje u Rwanda n’u Burundi nyuma y’ifatwa rya Uvira

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Ifatwa ry’Umujyi wa Uvira n’ihuriro rya AFC/M23 ryahinduye byinshi mu mutekano n’imibanire y’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ibihugu byombi bisanzwe bisangiye amateka akomeye, imipaka miremire n’ibibazo by’umutekano byagiye bisimburana mu bihe bitandukanye.

Nyuma y’iki gikorwa cyabaye nk’icyatunguranye, umwuka mubi watangiye gututumba ku mipaka y’ibi bihugu byombi, bituma hafatwa icyemezo cyo kugirana ibiganiro byihariye ku rwego rwo hejuru mu rwego rwo gukumira ko ibintu byarushaho kuba bibi.

Aya makuru yemejwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yahaye France 24 cyasohotse ku wa 18 Ukuboza 2025.

Muri iki kiganiro, yagarutse ku nama yabaye ku wa 15 Ukuboza, ihuza inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iz’u Burundi ku mupaka uhuza ibi bihugu, igamije gusesengura uko umutekano uhagaze no gushakira hamwe ibisubizo byarinda ko habaho intambara yeruye.

Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano n’igisirikare. Harimo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Havugiyaremye Aimable, afatanyije n’umwungirije Brigadier General Jean Paul Nyirubutama.

Hari kandi Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Major General Vincent Nyakarundi, hamwe n’Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare, Brigadier General François Regis Gatarayiha. Uru rwego rwo hejuru rw’abari bahagarariye u Rwanda rwerekana uburemere n’agaciro u Rwanda rwahaye iyi nama.

Ku ruhande rw’u Burundi na ho, nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence cyabigarutseho, iyi nama yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iperereza, Major General Ildephonse Habarurema, Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Burundi, Brigadier General Emmanuel Ndayiziga, n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare, Jean d’Affaires Manirakiza.

Kuba impande zombi zarohereje abayobozi b’inzego zikomeye z’umutekano byagaragazaga ko ikibazo cyari gihari cyafashwe nk’ikibazo gikomeye gishobora kugira ingaruka ku karere kose.

Iyi nama yabaye mu gihe umwuka wari mubi cyane. U Burundi bwari bwatangaje ko bwarashweho amasasu aturutse ku butaka bw’u Rwanda mu gace ka Cibitoke, ibirego u Rwanda rwahise ruhakana rwivuye inyuma.

Kigali yasobanuye ko ahubwo Ingabo z’u Burundi ari zo zarashe mu gace ka Kamanyola kari muri RDC, ibintu byateje impungenge n’ihungabana rikomeye mu baturage b’Abanye-Congo, benshi muri bo bahungira mu Rwanda bashaka umutekano.

Ifatwa rya Uvira ryatumye Leta y’u Burundi ifata icyemezo cyihutirwa cyo gufunga imipaka ihuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, by’umwihariko imipaka ya Gatumba na Vugizo.

U Burundi bwavuze ko bwabikoze kubera impamvu z’umutekano, cyane ko muri icyo gihe ingabo zabwo zari zifite uruhare rutaziguye mu ntambara yabereye mu kibaya cya Rusizi no mu bindi bice bya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru yizewe agaragaza ko muri Kivu y’Amajyepfo hari haroherejwe abasirikare b’u Burundi bagera ku bihumbi 20, ibintu byari bimaze iminsi bitera impungenge mu bihugu bitandukanye byo mu karere.

Ubwo Umujyi wa Uvira wafatwaga n’AFC/M23, bamwe muri abo basirikare baratashye, abandi bahunga berekeza mu Mujyi wa Baraka muri teritwari ya Fizi, mu gihe hari n’abandi bagumye mu bice bikikije Minembwe, ahari hakomeje kubera imirwano ikaze.

Nk’uko Africa Intelligence yabyanditse, mu nama yabaye ku wa 15 Ukuboza, abahagarariye u Rwanda basobanuriye bagenzi babo b’u Burundi ko u Rwanda rudafite umugambi wo gutera u Burundi, ariko babasaba ku mugaragaro gukura ingabo zabo muri Kivu y’Amajyepfo no guhagarika uruhare rwose mu ntambara yo muri RDC.

U Rwanda rwagaragaje ko gukomeza kuba muri iyo ntambara byashoboraga gukongeza umuriro mu karere no gushyira mu kaga umutekano w’ibihugu byinshi.

Amakuru yizewe yemeza ko mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira uwa 16 Ukuboza, igikorwa cyo gukura abasirikare b’u Burundi muri RDC cyatangiye mu ibanga rikomeye. Abasirikare benshi bavuye mu Mujyi wa Baraka no muri Santere ya Mboko muri Fizi, bambuka Ikiyaga cya Tanganyika berekeza mu Burundi.

Ku cyambu cya gisirikare cya Rumonge, hoherejwe amakamyo atandatu yari agamije gutwara aba basirikare bajyanwa i Bujumbura. Ababibonye bavuga ko aba basirikare bagaragazaga umunaniro ukabije, bigaragara ko bari bavuye mu rugendo rurerure no mu bihe by’intambara bikomeye.

Iki gikorwa cyose cyakozwe mu ibanga rikomeye, ariko ku wa 18 Ukuboza habaye igikorwa cyateye urujijo ubwo umugabo w’Umurundi yatawe muri yombi ku cyambu cya Rumonge, ashinjwa kuba yarimo gukusanya amakuru ajyanye n’iyoherezwa ry’aba basirikare. Yajyanywe muri kasho ya Polisi, ibintu byakomeje kongera impaka ku bwizerane n’umutekano muri iki gihugu.

Nubwo bimeze bityo, amagambo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ku wa 19 Ukuboza 2025, yagaragaje ko impungenge zigihari.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko “umwanzi ari ku marembo” ndetse anavuga ko mu majyaruguru hari “umuturanyi mubi”, amagambo yafashwe na benshi nk’agaragaza ko umubano w’u Burundi n’abaturanyi babwo ugikomeye kandi wuzuyemo amakenga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Olivier Nduhungirehe aherutse gutangaza ko ibiganiro byatangiye bishobora gukomeza, kandi ko hashobora gutegurwa izindi nama nk’izo mu gihe byaba ngombwa.

Yashimangiye ko inzira y’ibiganiro ari yo ishobora kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ndetse no gufasha mu kugarura ituze n’umutekano mu karere kose k’Ibiyaga Bigari kari kamaze igihe kinini kihanganye n’intambara n’umutekano muke.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here