Ibyari byatangiye nk’igihe cy’ibyishimo byahindutse ishyano n’amarira ku mukobwa ukekwaho gukora uburaya mu mujyi wa Sekondi, nyuma yo gukubitwa bikabije n’umugabo wari wamugannye ashaka serivisi ye.
Uyu mukobwa, ukomoka muri Nigeria witwa Nancy, yatangaje ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize. Mu kiganiro yagiranye na CONNECT FM, yavuze ko uwo mugabo yamwegereye amusaba serivisi, maze bombi bumvikana ku mafaranga 50 cedis ariko bakabikora umwanya muto.
Nancy avuga ko ibintu byahinduye isura ubwo yabonaga ko uwo mugabo ashaka kurenzaho igihe bari bumvikanye. Yamubwiye ko ananiwe kandi ko atashobora gukomeza, ariko uwo mugabo ngo ntiyabyakiriye neza.
Ati: “Yashatse kongera kunkoresha no kugaruza amafaranga. Namubwiye ko ntayamuha kuko nari namaze kumuha serivisi. Yahise ansaba telefoni yanjye, ndabyanga, maze atangira kunkubita nta mpuhwe.”
Uyu mukobwa avuga ko yakubiswe bikabije, bikamuviramo ibikomere, amarira n’agahinda gakomeye. Nyuma y’iyo mvururu, yahise ajyana ikirego kuri Polisi ya Sekondi, aho yahawe impapuro zo kujya kwivuza ku bitaro kugira ngo hakorwe isuzuma ry’imvune yagize.



