Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yongeye gusobanura ku mugaragaro ko ibiganiro byabaye hagati ya bamwe mu bayobozi b’umutwe wa M23 n’umuyobozi wo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (UE) bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko uwo muryango wemera cyangwa ushyigikiye uwo mutwe witwaje intwaro.
Ibi yabitangaje mu gihe hari impaka zikomeje ku ruhare rw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Prévot yavuze ko Komiseri w’Ubumwe bw’Uburayi ushinzwe ibibazo by’ubutabazi, Hadja Lahbib, akora mu rwego rw’akazi k’ubutabazi (humanitaire), bityo ko mu kazi ke bisanzwe ko aganira n’impande zose zifite aho zihuriye n’ahari ibibazo kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bishobore kugera ku baturage babikeneye.
Yagize ati: “Guhura n’abo bayobozi ntibivuze na gato ko Ubumwe bw’Uburayi bwemera cyangwa bushyigikiye uwo mutwe. Ni ibiganiro bigamije gufungura inzira z’ubutabazi no kurengera abasivili.”
Minisitiri Prévot kandi yibukije ko abayobozi ba M23 bakiri mu bihano byafatiweho n’Ubumwe bw’Uburayi, birimo kubuzwa ingendo no gufatirwa imitungo, ndetse ko nta gihindutse kuri iyo myanzuro nubwo habaye ibiganiro.
Iyi myanzuro ije mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje guhura n’imbogamizi mu burasirazuba bwa Congo, aho imirwano hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro yakomeje gutuma abaturage benshi bahunga ingo zabo.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko ibiganiro nk’ibi mu rwego rw’ubutabazi bikunze gutera urujijo mu ruhando rwa dipolomasi, ariko ko mu mategeko mpuzamahanga, kuganira n’impande ziri mu makimbirane bidahita bisobanura kubashyigikira.
Ubumwe bw’Uburayi bwakomeje gusaba ko habaho guhagarika imirwano no gusubukura ibiganiro bya politiki, mu gihe bukomeje no gutanga inkunga y’ubutabazi ku baturage bugarijwe n’intambara mu burasirazuba bwa RDC.



