29.5 C
Africa
Donderdag, Maart 5, 2026
HomePolitikeIbyihishe inyuma y’ituze ryagarutse i Uvira nyuma y’urufaya rw'amasasu yo ku wa...

Ibyihishe inyuma y’ituze ryagarutse i Uvira nyuma y’urufaya rw’amasasu yo ku wa mbere

Date:

Related stories

Mediterane: Ubwato bw’Uburusiya butwara LNG Arctic Metagaz bwarohamye, Moscow ishinja Ukraine igitero cya drones

Ubwato bw’Uburusiya butwara umwuka kamere utunganyije (Liquefied Natural Gas...

Cuba mu Mwijima: Miliyoni z’abaturage Babuze amashanyarazi Nyuma y’ihungabana ry’uruganda rukuru

Miliyoni z’abaturage bo muri Cuba  kurubu bahanganye n’ibura ry’amashanyarazi...

Rwanda: Inama y’Abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’agateganyo ry’imfungwa 1,874

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu i Kigali iyobowe...

Gisagara: Umugabo akurikiranyweho kwica nyirarume bapfuye avoka enye

Umugabo wo mu Karere ka Gisagara ari mu maboko...
spot_imgspot_img

Mu mujyi wa Uvira no mu bice biwukikije byo mu Ntara ya Kivu y’Epfo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, hagarutse ituze nyuma y’umunsi wabanje waranzwe n’urusaku rukomeye rw’amasasu rwari rwumvikanye mu bice bitandukanye by’uyu mujyi. Nubwo amasasu yacogoye, benshi mu baturage bavuga ko iryo tuze ritarabaha icyizere cy’uko amahoro agarutse burundu.

Amakuru aturuka mu baturage, abacuruzi n’abakora ubwikorezi avuga ko mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri umutekano wari umeze neza ugereranyije n’uko byari bimeze ku manywa.

Umwe mu baturage bo mu gace ka Kalundu yagize ati: “Nta mbunda yongeye kuvuga mu ijoro, ariko abantu baryamye bafite ubwoba, batega amatwi buri rusaku.”

Iryo tuze ryaje rikurikira umunsi waranzwe n’amasasu menshi yumvikanye mu bice bya Kasenga, Mulongwe na Kalundu, ndetse no ku misozi ihanamiye umujyi wa Uvira.

Abaturage bavuga ko amasasu yumvikanye mu masaha ya mu gitondo akomeza no ku manywa, bituma imirimo myinshi ihagarara, amashuri amwe afunga by’agateganyo, n’abantu benshi bihisha mu ngo zabo.

Amakuru akomeje kugarukwaho n’abakurikirana umutekano agaragaza ko urwo rusaku rw’amasasu rufitanye isano n’imyigaragambyo yari irimo kubera muri uwo mujyi. Iyo myigaragambyo yakozwe n’abaturage batishimiye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyasabye ihuriro AFC/M23 kuvana ingabo zaryo mu mujyi wa Uvira.

Abigaragambyaga bavugaga ko icyo cyemezo kidaha agaciro ubuzima n’umutekano w’abaturage, bavuga ko mbere y’uko AFC/M23 igera muri Uvira, bari bamaze igihe bahohoterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo za FARDC.

Nyamara, amakuru menshi aturuka mu baturage avuga ko urusaku rw’amasasu rwatewe ahanini n’abarwanyi ba Wazalendo, mu byo bise ingamba zo guhungabanya iyo myigaragambyo. Hari abemeza ko amasasu atari ayo guhangana ku rugamba, ahubwo yari ayo gutera ubwoba no gutatanya imbaga z’abaturage.

Umwe mu baturage bo mu gace ka Kasenga yagize ati: “Amasasu twumvise ntiyari ayo kurwana n’umwanzi. Byasaga nko gushaka gukanga abantu no kubabuza gukomeza imyigaragambyo.”

Mu baturage bo muri Uvira, batanze ibitekerezo biratandukanye. Hari igice kinini kivuga ko cyifuza ko AFC/M23 yakomeza kugenzura umujyi, bavuga ko yatumye habaho ituze ugereranyije n’ibihe byabanje. Abo baturage bashinja FARDC n’abafatanyabikorwa bayo kunanirwa kubarinda, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa by’ihohoterwa.

Hari ariko n’abandi bavuga ko intambara n’imitwe yitwaje intwaro yose ari ikibazo ku baturage, bagasaba ibisubizo bya politiki aho gukomeza intambara. Aba bavuga ko ituze ry’igihe gito ritakemura ikibazo kimaze imyaka cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Muri urwo rujijo, amakuru yizewe akomeza agaragaza ko AFC/M23 ikomeje kwagura ibirindiro byayo mu bice bikikije Uvira. Haravugwa ko uwo mutwe wasubije inyuma ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’abarwanyi ba Wazalendo mu bice bya Ngalula Kaseke muri Makobola.

Ku rundi ruhande, ingabo za Leta ziracyari mu myanya yo kurwana mu bice bya Munene, mu cyerekezo cya Mboko, aho impungenge z’uko imirwano ishobora kongera kubura zigikomeje. Abaturage bo muri ibyo bice bavuga ko babayeho mu bwoba buhoraho, bamwe bakaba baratangiye kwimuka berekeza i Baraka cyangwa hafi y’umupaka wa Tanzania.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here