Mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje kuzahazwa n’umutekano muke ukomoka ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Rwanda rukomeje kwerekana ko inzira ya dipolomasi, ubufatanye mpuzamahanga n’ibiganiro by’amahoro ari byo by’ingenzi mu guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije aka karere.
Ibi byongeye kugaragara mu biganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov.
Aba bayobozi bombi bahuriye i Cairo mu Misiri, ahari kubera Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Afurika n’u Burusiya, kuva ku wa 19 kugeza ku wa 20 Ukuboza 2025.
Iyi nama yafashwe nk’umwanya ukomeye wo kurebera hamwe uko Afurika n’u Burusiya bakomeza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo iz’umutekano, ubukungu, ingufu n’iterambere rirambye.
📰 Also Read This:
Minisitiri Sergey Lavrov yagaragaje ko umubano uri hagati y’u Burusiya n’u Rwanda ushingiye ku cyizere n’ubwubahane, ashimangira ko u Rwanda ari umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi Moscou ifite muri Afurika.
Yavuze ko inama nk’iyi itanga amahirwe yo kuganira ku bibazo rusange byugarije Isi, ariko kandi ikanatanga urubuga rwo gukomeza ibiganiro by’igihugu n’ikindi ku nyungu zihariye.
Yagize ati: “Duha agaciro umubano mwiza uri hagati yacu n’u Rwanda. Nizeye ko hagiye kubaho ibiganiro byagutse ku bufatanye bwacu, haba ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.” Aya magambo yagaragaje icyerekezo cy’u Burusiya cyo gukomeza kuba umufatanyabikorwa wa politiki n’iterambere ku Rwanda.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Kigali ifite inyota yo gukomeza kwagura imikoranire n’u Burusiya, by’umwihariko mu nzego zifatika zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage n’iterambere ry’igihugu.
Ibiganiro byabo byibanze ku nzego zirimo ingufu, ubucuruzi, ubukungu n’ubutabazi, aho impande zombi zagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa imishinga ifatika.
Kimwe mu byagarutsweho cyane ni umushinga w’u Rwanda wo kubona uruganda ruto rutunganya ingufu za nucléaire bitarenze mu mwaka wa 2030. Biteganyijwe ko uru ruganda ruzubakwa ahantu hitaruye, ku buso buri hagati ya hegitare 15 na 30, rukazaha akazi abakozi bagera kuri 230. Izi ngufu zitezweho gufasha igihugu kubona amashanyarazi ahagije, ahamye kandi adahumanya ikirere, bikajyana n’intego z’iterambere rirambye.
Ubu bufatanye bushingiye kandi ku bumenyi bw’Abanyarwanda bamaze kwiga mu Burusiya ibijyanye n’ingufu za nucléaire, ndetse n’abandi bakomeje amasomo yabo muri icyo gihugu.
Aba banyeshuri n’impuguke biteganyijwe ko bazagira uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, bigaragaza ko u Rwanda ruri gushora mu bumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho.
Mu biganiro byabereye i Cairo, ikibazo cy’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC cyafashe umwanya munini. Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye inzira y’ibiganiro by’amahoro, anashima uruhare u Burusiya bukomeje kugira mu gushyigikira gahunda zigamije gushakira umuti urambye intambara imaze imyaka myinshi muri aka karere.
Yagize ati: “Twanaganiriye ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC, mbona umwanya wo kugaragariza mugenzi wanjye uko twishimira uburyo u Burusiya bukomeje gushyigikira gahunda z’amahoro zikomeje.”
Aya magambo yagaragaje ko Kigali ikomeje gusaba ko ikibazo cyo muri RDC gikemurwa binyuze mu biganiro bya politiki aho gukomeza inzira y’intambara.
Ibi biganiro bya dipolomasi byabaye mu gihe u Burundi bwari buheruka gutangaza amagambo akakaye, buciye mu ntumwa yabwo mu Muryango w’Abibumbye i New York, Ambasaderi Zéphyrin Maniratanga. Uyu mudipolomate yatangaje ko u Burundi bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.
Ambasaderi Maniratanga yashinje u Rwanda kutubahiriza umwanzuro wa Loni nimero 2773, usaba ko u Rwanda rwavana ingabo zarwo muri RDC. Yanibukije ko uwo mwanzuro usaba Leta ya Kinshasa gusenya imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwayo, harimo n’umutwe wa FDLR umaze igihe u Rwanda rugaragaza nk’uhungabanya umutekano warwo kandi ufatanya n’ingabo za RDC mu mirwano na AFC/M23.
Aya magambo yaje akurikira uko umutwe wa AFC/M23 wigaruriye ibice bishya by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, birimo n’umujyi wa Uvira, ufatwa nk’umujyi wa kabiri munini muri iyo ntara. Iyi mirwano yasize ingabo z’u Burundi zari zihanganye n’uyu mutwe zitsinzwe, ibintu byakajije umwuka mubi hagati ya Bujumbura na Kigali.
Nyuma y’iyi mirwano, u Burundi bwatangiye gushinja u Rwanda kurasa ku butaka bwabwo no kugenzura umujyi wa Uvira, buhakana ko uwo mujyi ugenzurwa na AFC/M23.
Ambasaderi Maniratanga yavuze ko igihugu cye gitewe impungenge n’ibitero byambukiranya imipaka bikoresha imbunda ziremereye, za drone n’izindi ntwaro zica, bimwe bikaba byarageze ku butaka bw’u Burundi.
Yagize ati: “Ibi bikorwa bivogera ubusugire bw’igihugu cyacu, bishyira mu kaga abaturage b’abasivile kandi bigaca intege inzira zigamije kugera ku mahoro rusange.”
Yasabye Akanama ka Loni gashinzwe umutekano guhamagaza inama yihutirwa no gufata ingamba zikomeye zirimo ibihano by’intwaro n’iby’ubukungu ku Rwanda.
Yakomeje avuga ko mu gihe ibyo bita ibitero byakomeza, u Burundi bwiteguye kwinjira mu ntambara yeruye, agira ati: “Reka nsobanure neza. Agahenge kagira imbibi. Niba ibyo bitero bikomeje, bizagorana cyane kwirinda intambara yeruye hagati y’ibihugu byacu.”
Aya magambo atangajwe mu gihe u Burundi bukomeje kwijundika u Rwanda, nyamara hari amakuru akomeza kugaragaza ko ingabo zabwo zatsindiwe mu mirwano yabereye mu bice bya Kamanyola, Lubarika na Luvungi.
Hari kandi ibirego bikomeje gutangazwa bivuga ko bamwe mu basirikare b’u Burundi bashinjwa kwica abaturage bakoresheje imbunda ziremereye, by’umwihariko Abanyamulenge, cyane cyane mu karere ka Minembwe.
Mu gihe u Burundi bukomeza amagambo y’ibikangisho, u Rwanda rwo rukomeje kwerekana ko rushyize imbere dipolomasi, ubufatanye mpuzamahanga n’inzira y’ibiganiro by’amahoro.
Ibiganiro bya Nduhungirehe na Lavrov byahaye Kigali icyizere cy’uko ifite abafatanyabikorwa bakomeye ku rwego mpuzamahanga, bigatuma amagambo y’ibikangisho by’intambara atakaza uburemere.
Ku Rwanda, gukomeza imikoranire n’u Burusiya mu nzego z’ingufu, ubukungu n’umutekano ni ikimenyetso cy’uko igihugu kiri gushaka ibisubizo birambye, bitarimo gusubira mu ntambara ahubwo bishingiye ku bwenge, ubufatanye n’icyerekezo cy’igihe kirekire.






