25.1 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomeAmakuruIbyo wakwitega ku irushanwa rya Miss Mulenge World ritavugwaho rumwe n’abanyamakuru Nyamulenge...

Ibyo wakwitega ku irushanwa rya Miss Mulenge World ritavugwaho rumwe n’abanyamakuru Nyamulenge i Nairobi

Date:

Related stories

AFC/M23 Itangaje ko Igiye Kuva i Uvira Mu Rwego rwo Gushyigikira Ibiganiro by’Amahoro bya Doha

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi...

Amerika ibyivanzemo, AFC/M23 yemeye gukura ingabo zayo muri Uvira,gusa yahise itangaza ubutumwa bukarishye

  Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryafashe...

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....
spot_imgspot_img

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Ugushyingo 2023 haratangira igikorwa cyo gushaka abakobwa bazahatanira ikamba rya Miss Mulenge World 2023-2024, byitezwe ko umukobwa uzegukana iri Kamba azamenyekana tariki ya 16 Ukuboza 2023.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Abakobwa bujuje ibisabwa babarizwa mu bihugu bitandukanye bigize isi ariko bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; aha turavuga abo mubwoko bw’Abanyamulenge, nibo bemerewe guhatana muri iri rushanwa ry’ubwiza ryiswe « Miss Mulenge World » rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 2 mu mateka y’Abanyamulenge.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku cyumweru tariki 08 Ukwakira 2023; Umuhuzabikorwa wa Miss Mulenge World, Bwana Munezero Gaston Ilungu yabwiye itangazamakuru ko iki gikorwa gitegurwa n’abavandimwe babiri aribo Jean Claude Kwizera  uzwi nka Papa Legend OG  kuri Youtube Channel undi nawe azwi nka Dr.Dodos Sam K.

Bwana Munezero yagize ati:

Aba bavandimwe bategereje iki gikorwa  baragikora umwaka ushize, mwarabibonye umusaruro cyatanze, hariya rero hari kunshuro yacyo ya mbere; kuri ubu kigarukanye udushya twinshi kuko iki gikorwa kiri kugenda gikura cyane kuko kuri ubu noneho uzegukana irushanwa azahabwa ishimwe ry’amashillingi ya Kenya angana n’ibihumbi 200.

Dr.Dodos Sam K Umwe mubakomeye bategura irushanwa rya Miss Mulenge World
Jean Claude Kwizera uzwi nka OG Papa Legend Umwe Mubagaga bategura irushanwa rya Miss Mulenge World

Mu kiganiro kigufi Jean Claude Kwizera uzwi nka OG Papa Legend umwe mubategura irushanwa rya Miss Mulenge World yagiranye n’Umunyamakuru wa CorridorReport.com ku murongo wa Telefone yavuze ko; iri rushanwa rihuza abakobwa b’Abanyamulenge bujuje ibisabwa bahungiye mu bihugu bitandukanye kubera amateka mabi ubu bwoko bufitanye n’igihugu cya RD Congo.

Papa Legend abajijwe impamvu irushanwa bahisemo kuryita Miss Mulenge World aho kuryita Miss Mulenge Gusa; yasubije umunyamakuru agira ati:

« Impamvu twahisemo kuryita kuriya n’ukubera ko abanyamulenge aho bari hose ku isi bagiye batatana kubera ibibazo byo guhunga ubwicanyi bubakorerwa muri Congo […] »

Uyu muyobozi akomeza avuga ko batekereje gutegura iri rushanwa mu rwego rwo guhuza urubyiruko ruvuka muri RD Congo rw’Abanyamulenge rubarizwa mubihugu bitandukanye.

Umukobwa ushaka kwitabira iri rushanwa agomba kuba afite imyaka hagati ya 16 na 25 kandi akaba ari umunyamulenge uzi kuvuga neza ururimi rw’ikinyamulenge n’icyongereza kandi abaye azi n’igiswahili byaba ari akarusho.

Abategura iri ruhanwa kandi bavuga  ko Ibizagenderwaho kugirango umukobwa yemerewe guhatana n’abandi ari ukuba afite Ubupfura, Ubumenyi ndetse n’Ubunararibonye! Aha bakomeza bavuga ko ushaka guhatana  muri iri rushanwa rya Miss Mulenge World 2023 yohereza umwirondoro we (CV) kuri Email: legendlegacy73@gmail.com .

Dore uko ibihembo bizakurikirana:

  • Miss Mulenge World Azahabwa 200,000 Ksh
  • 1st Runner-Up Azahabwa 130,000ksh
  • 2nd Runner-Up Azahabwa 100,000ksh
  • Miss Culture Azahabwa 60,000ksh
  • Miss Popularity Azahabwa 50,000ksh
  • Miss Photogenic Azahabwa 50,000ksh

Abashinzwe akanama gategura irushanwa (Coordination) INGABIRE Alice (Iburyo) Ashinzwe Protocal na Gender, Munezero Gaston Ilungu (Hagati) ni Coordinator naho Ibumoso hari Byamungu Etienne
MM Umwe mu banyamakuru bakomeye i Nairobi mugisata cya Showbiz Nyamulenge
Umwe mubaphotograher uzwi cyane mu itangazamakuru Nyamulenge Ezira niwe usanzwe ufata amashusho kandi akanayatunganya.

https://www.youtube.com/watch?v=CKjamevlR-U&ab_channel=FiestaRwanda

https://www.youtube.com/watch?v=qUsIA6o9Au4&t=276s&ab_channel=FiestaRwanda

Video+Photo: Ezira Tv

Latest stories

spot_img