27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomeImyidagaduroIcyumba cya Rap cyahaye ijambo abaraperikazi_Young Grace na Fifi Raya banyurwa n’urukundo...

Icyumba cya Rap cyahaye ijambo abaraperikazi_Young Grace na Fifi Raya banyurwa n’urukundo bagaragarijwe

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

 

Abahanzikazi bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda, Young Grace na Fifi Raya, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo gutaramira abakunzi b’iyi njyana mu gitaramo “Icyumba cya Rap”, cyabaye ku nshuro ya kabiri, kikaba cyarateguwe na Riderman na Bull Dog.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 26 Ukuboza 2025, cyaranzwe n’umwihariko wo guha umwanya uhagije abaraperikazi, ibintu byashimishije benshi nyuma y’uko ku nshuro ya mbere cyari cyaribanze ku bahanzi b’abasore gusa.

Ku rubyiniro, Young Grace na Fifi Raya bakiriwe n’urukundo rwinshi, aho abitabiriye igitaramo baririmbanaga na bo indirimbo zabo, bigaragaza ko Hip Hop y’abakobwa nayo ifite igikundiro gikomeye.

Asoje gutaramira abakunzi b’umuziki, Fifi Raya yabwiye itangazamakuru ko yanyuzwe cyane no kuba yarahawe umwanya wo kwerekana impano ye.
Ati: “Ndishimye cyane, byari byiza kandi ni ubwa mbere nari nitabiriye Icyumba cya Rap. Nari ntazi ko nanjye natekerezwaho, ariko byaranshimishije cyane kubona abaraperikazi bazirikanwa.”

Yakomeje avuga ko atari yiteze kubona abaraperikazi bahabwa umwanya muri iki gitaramo cy’uyu mwaka, ariko bikaba byaramutunguye mu buryo bwiza. Fifi Raya, uri mu baraperi bakizamuka neza, yaririmbye indirimbo zirimo iyo yakoranye na Bushali ndetse n’iyo yakoranye na B-Threy.

Ku ruhande rwa Young Grace, nawe yagaragaje ko yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nubwo amaze igihe atagaragara cyane ku rubyiniro.Ati: “Banyakiriye neza cyane. Nari maze igihe ntaririmba, natekerezaga ko indirimbo zanjye bazibagiwe, ariko ndatunguwe no kubona zigihora mu mitwe y’abantu.”

Yakomeje ashimira by’umwihariko Ma Africa n’abandi bateguye igitaramo ku bwo kuzirikana abakobwa bakora Hip Hop.
Ati: “Si abahungu gusa bakora Hip Hop, natwe abakobwa turayikora. Kudutekerezaho ni igitekerezo cyiza cyane, byaranshimishije.”

Ku nshuro ya mbere Icyumba cya Rap cyabaye, nta muhanzi w’umukobwa wari watumiwe, ibintu byakuruye impaka mu bakunzi ba Hip Hop. Icyakora kuri iyi nshuro ya kabiri, abaraperikazi bahawe umwanya wabo, banashimisha abitabiriye igitaramo, bagaragarizwa urukundo rudasanzwe.

Young Grace, ugaragaza ko yari amaze iminsi atuje, ariko ahugiye ku gutegura album ye nshya, yaririmbye indirimbo zirimo “Ataha he”, yakiriwe neza n’abari bitabiriye iki gitaramo.

Muri iki gitaramo cya Icyumba cya Rap, hanaririmbye abahanzi bakomeye barimo Riderman, Bushali, Bull Dog, P-Fla, Diplomate, Green P, Fire Man, Dany Nanone, Jay-C, Ish Kevin n’abandi batandukanye.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here