24.3 C
Africa
Sondag, Maart 22, 2026
HomeImyidagaduroIgihe cyo kwamamara kirashira, ubu ni ugutegura ejo hazaza – Winnie Nwagi

Igihe cyo kwamamara kirashira, ubu ni ugutegura ejo hazaza – Winnie Nwagi

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Umuhanzikazi w’Umunya-Uganda Winnie Nwagi yatangaje ko ageze mu gihe cy’ubuzima kimusaba gutekereza ku hazaza he, ari na yo mpamvu yiyemeje gushyira imbaraga mu gushora imari no gushaka indi mirimo imwinjiriza amafaranga, izamufasha kwitegura ejo hazaza he n’iry’umuryango we.

Nubwo umuziki wamugize icyamamare akanamuha izina rikomeye mu karere, Winnie Nwagi avuga ko atemera ko kwamamara bishobora kumara iteka ryose, cyane cyane uko umuntu agenda akura.

Yagize ati: “Nakuze bihagije. Igihe cyo kwamamara kirashira, ubu ni igihe cyo gukora cyane no gushora imari mu mishinga itandukanye, nkitegura ejo hazaza.”

Uyu muhanzikazi usanzwe akorera muri Swangz Avenue, asanzwe anishora mu bucuruzi bw’imyambaro, ndetse bivugwa ko afite indi mishanga y’ubucuruzi atifuza gutangaza ku mugaragaro.

Mu kiganiro yagiranye na Tawfiq Media, Winnie Nwagi, ufite imyaka 36 y’amavuko akaba n’umubyeyi w’umwana umwe, yavuze ko imyaka agezemo imusaba gufata ibyemezo bikomeye kandi bifatika mu byerekeye ishoramari.

Ati: “Imyaka ngezemo iransaba gufata ibyemezo bifatika. Sinshobora gushyira hanze imishinga yose nashoyemo amafaranga, cyane ko abantu bahita batangira kunyibazaho byinshi.”

Yakomeje avuga ko adaterwa ipfunwe n’ubucuruzi akora, kuko ari bwo bumufasha kubona imibereho no kwizigamira.

Ati: “Sintewe ipfunwe n’ubucuruzi nkora kugira ngo mbone imibereho. Icy’ingenzi ni uko ubu meze neza kandi maze kugera ku rwego rwo kwizigamira no kwiteza imbere nshora amafaranga mu bikorwa bitandukanye.”

Yasabye abakunzi be gukomeza kumushyigikira, avuga ko ari bwo buryo bwo gukomeza gutera imbere no kugera ku ntego ze z’igihe kirekire.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here