Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yatangaje amagambo akomeye asobanura impamvu yamaze igihe acecetse mu muziki, adashyira hanze indirimbo nshya, ashimangira ko ituze rye ryari rifite impamvu yumvikana kandi ko ubu igihe kigeze ngo asubire ku murongo w’ibyo yakoreraga abakunzi be.
Ibi The Ben yabitangaje mbere gato yo gushyira hanze indirimbo ye nshya ‘Indabo Zanjye’, indirimbo itegerejwe na benshi bitewe n’uko uyu muhanzi azwiho gutanga ubutumwa bwimbitse, bwuje urukundo n’amarangamutima anyura imitima ya benshi.
The Ben, uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, yavuze ko ituze rye ritari intege nke, ahubwo ryari umwanya wo gutandukanya iby’ingenzi n’ibitandukanye n’intego ye. Yifashishije imvugo ikomeye yagize ati: “Ni cyo gihe ngo isi imenye itandukaniro riri hagati y’ikirango (brand) n’igicucu (shadow). Hari impamvu nagumye ncecetse. Ntabwo Igisamagwe gishiturwa na buri jwi mu byatsi.”
📰 Also Read This:
Aya magambo agaragaza umuhanzi uzi icyo ahagazeho, utaremerwa n’urusaku rw’ibivugwa byose, ahubwo uhitamo gutuza agashyira imbere icyerekezo n’isura y’akazi ke. Yakomeje avuga ko n’ubwo atitaye kuri buri kintu cyose kivugwa, yashimiye abamuhaye umwanya n’agaciro, bityo akemeza ko igihe kigeze cyo gusubiza buri kintu mu mwanya wacyo.
Indirimbo ‘Indabo Zanjye’ biteganyijwe ko isohoka mu minsi ya vuba cyane, cyane ko ku wa Mbere w’iki cyumweru The Ben yari yatangaje ko izajya hanze bitarenze iminsi itanu. Iyi ndirimbo iritezweho kongera gusubiza uyu muhanzi ku mwanya we wihariye mu mitima y’abakunzi b’umuziki wuje amarangamutima.
Si ibyo gusa, kuko The Ben ari no mu myiteguro y’igitaramo NU-Year Groove giteganyijwe tariki ya 1 Mutarama 2026, aho azahurira ku rubyiniro na Bruce Melodie, nawe umaze iminsi ari mu byishimo nyuma y’uko indirimbo ye ‘Munyakazi’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 450 mu gihe gito.
Mu magambo ye, The Ben agaragaje ko ituze rye ryari igice cy’urugendo, ariko ko ubu “Igisamagwe” cyiteguye kongera kugaruka mu ishyamba ry’umuziki, gitanga umwimerere wacyo mu bwitonzi, ubuhanga n’ubutumwa bufite ireme.





