31.6 C
Africa
Vrydag, Desember 19, 2025
HomeImyidagaduro“Igisamagwe ntigishiturwa na buri jwi” – The Ben atangaje impamvu y’ituze rye...

“Igisamagwe ntigishiturwa na buri jwi” – The Ben atangaje impamvu y’ituze rye mbere yo gusohora ‘Indabo Zanjye’

Date:

Related stories

Impunzi z’Abanye-Congo mu Burundi mu kaga gakabije: Ihohoterwa rikabije, Abarenga 40 bamaze kwitaba Imana.

Umutekano n’ubuzima bw’impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu Burundi bikomeje kujya...

RDC: Ibitero biteye ubwoba bya Drone bya FARDC ku Abanyamulenge byakajije umurego

Amakuru mashya aturuka mu misozi y’i Mulenge, mu Ntara...

Bebe Cool asabwa kwibanda ku muziki uhoraho aho kwiruka ku rwego mpuzamahanga

  Umuhanzi Kalifah AgaNaga yagiriye inama mugenzi we Bebe Cool,...

Senateri Graham wa Amerika yagaragaje agahinda yatewe n’ibitero simusiga byagabwe ku ngabo za M23

Mu gihe akarere k’Iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yatangaje amagambo akomeye asobanura impamvu yamaze igihe acecetse mu muziki, adashyira hanze indirimbo nshya, ashimangira ko ituze rye ryari rifite impamvu yumvikana kandi ko ubu igihe kigeze ngo asubire ku murongo w’ibyo yakoreraga abakunzi be.

Ibi The Ben yabitangaje mbere gato yo gushyira hanze indirimbo ye nshya ‘Indabo Zanjye’, indirimbo itegerejwe na benshi bitewe n’uko uyu muhanzi azwiho gutanga ubutumwa bwimbitse, bwuje urukundo n’amarangamutima anyura imitima ya benshi.

The Ben, uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo, yavuze ko ituze rye ritari intege nke, ahubwo ryari umwanya wo gutandukanya iby’ingenzi n’ibitandukanye n’intego ye. Yifashishije imvugo ikomeye yagize ati: “Ni cyo gihe ngo isi imenye itandukaniro riri hagati y’ikirango (brand) n’igicucu (shadow). Hari impamvu nagumye ncecetse. Ntabwo Igisamagwe gishiturwa na buri jwi mu byatsi.”

Aya magambo agaragaza umuhanzi uzi icyo ahagazeho, utaremerwa n’urusaku rw’ibivugwa byose, ahubwo uhitamo gutuza agashyira imbere icyerekezo n’isura y’akazi ke. Yakomeje avuga ko n’ubwo atitaye kuri buri kintu cyose kivugwa, yashimiye abamuhaye umwanya n’agaciro, bityo akemeza ko igihe kigeze cyo gusubiza buri kintu mu mwanya wacyo.

Indirimbo ‘Indabo Zanjye’ biteganyijwe ko isohoka mu minsi ya vuba cyane, cyane ko ku wa Mbere w’iki cyumweru The Ben yari yatangaje ko izajya hanze bitarenze iminsi itanu. Iyi ndirimbo iritezweho kongera gusubiza uyu muhanzi ku mwanya we wihariye mu mitima y’abakunzi b’umuziki wuje amarangamutima.

Si ibyo gusa, kuko The Ben ari no mu myiteguro y’igitaramo NU-Year Groove giteganyijwe tariki ya 1 Mutarama 2026, aho azahurira ku rubyiniro na Bruce Melodie, nawe umaze iminsi ari mu byishimo nyuma y’uko indirimbo ye ‘Munyakazi’ imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 450 mu gihe gito.

Mu magambo ye, The Ben agaragaje ko ituze rye ryari igice cy’urugendo, ariko ko ubu “Igisamagwe” cyiteguye kongera kugaruka mu ishyamba ry’umuziki, gitanga umwimerere wacyo mu bwitonzi, ubuhanga n’ubutumwa bufite ireme.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here