24.4 C
Africa
Maandag, Desember 15, 2025
HomeAmakuruIgisirikare cya Ukraine kiri ku gitutu nyuma y'igitero cy'Uburusiya cyishe abasirikare

Igisirikare cya Ukraine kiri ku gitutu nyuma y’igitero cy’Uburusiya cyishe abasirikare

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

Abakuru b’igisirikare cya Ukraine barimo kurushaho kotswa igitutu kijyanye n’igitero cya misile Uburusiya buherutse kugaba, byemezwa ko cyishe kikanakomeretsa abasirikare benshi ba Ukraine.

Get a Professional Website at Promo Price

Start My Website

Ibitangazamakuru byo muri Ukraine hamwe n’imbuga za internet zo mu Burusiya zitangaza amakuru ajyanye n’igisirikare, bivuga ko abasirikare ba Ukraine barenga 20 biciwe mu muhango wo gutanga ibihembo wabaye ku wa gatanu hafi y’imirongo y’imbere y’ahabera urugamba mu majyepfo ya Ukraine.

Igisirikare cya Ukraine ntikiratanga imibare y’abapfuye n’abakomeretse muri icyo gitero cyo mu karere ka Zaporizhzhia, cyise “akaga”.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibyabaye “byashoboraga kwirindwa”.

Mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ku cyumweru, yongeyeho ko “ibikorwa byo mu rwego mpanabyaha byatangijwe”.

Ati: “Buri musirikare wo mu karere k’imirwano – aho umwanzi aba ashobora kurasa ndetse akorera ubutasi bwo mu kirere – azi uko yitwara ahantu ho ku karubanda, uburyo bwo gutuma habaho umutekano.”

Bamwe mu basirikare ba Ukraine hamwe n’inzobere mu bya gisirikare bavuga ko uwo muhango utagakwiye kuba warabereye mu gace kari mu byago byo kugabwaho igitero.

Bavuga ko abasirikare ba Ukraine bagakwiye kuba bari babizi ko indege nto z’intambara zitarimo umupilote (drones) z’Uburusiya buri gihe ziba zikurikiranira hafi ibikorwa by’abasirikare ba Ukraine hafi y’ahari imirongo y’imbere yo ku rugamba, kugira ngo ziyobore ibitero by’indege n’ibitero by’imbunda za rutura.

Amashusho ya drone, ubu yamaze kuboneka kuri shene yo mu Burusiya yo ku rubuga rwa Telegram, bivugwa ko agaragaza igihe habaga igitero cyishe abantu mu gisa nk’umuhango urimo kubera ahantu ku karubanda hadatwikiriye.

Imirambo imwe, byemezwa ko ari iy’abo basirikare ba Ukraine, na yo iboneka iri hasi ku butaka.

Igisirikare cy’Uburusiya nta cyo cyari cyatangaza ku mugaragaro kuri icyo gitero.

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine Rustem Umerov, ku wa gatandatu yemeje ibyari byatangajwe mbere mu bitangazamakuru ko abasirikare ba Ukraine bo muri brigade “Zakarpattia (Transcarpathia)” ya 128 irwanira mu misozi miremire bishwe ku wa gatanu.

Mu itangazo, yanategetse ko hakorwa “iperereza risesuye” ku cyo yise “akaga”.

Hagati aho, ubuyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare bya Ukraine bwavuze ko misile ya Iskander-M – misile y’Uburusiya yo mu bwoko bwa ‘ballistic’ irasa mu ntera ngufi – ari yo yakoreshejwe muri icyo gitero. Bwavuze ko hari abasivile bakomeretse.

Ku cyumweru, Depite Mykhailo Volynets wo muri Ukraine yavuze ko abantu 28 bishwe naho abandi 53 barakomereka muri icyo gitero, ariko ibi ntibiremezwa n’abategetsi.

Perezida Zelensky yavuze ko ashaka “kumenya ukuri kuzuye ku byabaye no kurinda ko ibintu nk’ibi byongera kubaho”.

Ubuyobozi bwa brigade ya 128 nta cyo buratangaza ku mugaragaro kuri ibi.

Hatangajwe icyunamo cy’iminsi itatu mu karere ka Transcarpathia ko mu burengerazuba bwa Ukraine. Byemezwa ko abapfuye benshi bakomoka muri ako karere.

Leta ya Ukraine ntiratangaza ku mugaragaro agace kabereyemo icyo gitero, ariko amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Ukraine avuga ko ari mu cyaro kiri hafi y’imirongo y’imbere yo ku rugamba.

Abatangaza amakuru ku mbuga za internet bo mu Burusiya bavuze ko byabereye mu cyaro cya Dymytrovo (Ukraine yahaye izina rishya rya Zarichne mu mwaka wa 2016).

Byemezwa ko icyo gitero cyabaye ubwo abasirikare ba Ukraine bari bari mu Munsi w’Imbunda za Rutura (Artillery Day), wo kwizihiza abasirikare bo mu mitwe ikoresha imbunda za rutura n’ibisasu bya misile.

Latest stories

spot_img