Igitaramo cyabereye i Kigali mu ijoro ryo ku wa 30 Ukuboza 2025 cyasize kivugishije benshi nyuma y’uko DJ Sheilah Gashumba na DJ Skyla Tyla bashyamiranye bikomeye mu ntambara y’amagambo yakurikiye icyo gitaramo cyabereye muri Atelier du Vin.
Aba DJ bombi bari batumiwe gutaramira muri iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi, icyakora kitararangira hatangiye kumvikana amakuru y’uko batumvikanye ku miyoborere y’urubyiniro no ku mwanya buri wese yagombaga gucurangaho.
DJ Skyla Tyla ni we wabanje gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Snapchat, aho yagaragaje ko atanyuzwe n’uko Sheilah Gashumba yitwaye ku rubyiniro. Yavuze ko Sheilah yari yatumiwe nk’ugomba gushyushya urubyiniro, ariko akitwara nk’uwari DJ mukuru w’igitaramo.
Mu butumwa bwe, Skyla Tyla yavuze ko iyo umuntu atari ushinzwe gusoza igitaramo, aba agomba kumenya uko avanga imiziki ijyanye n’uwo mwanya no kubahiriza gahunda yateganyijwe.
Aya magambo ntiyashimishije Sheilah Gashumba, wahise amusubiza mu magambo akomeye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Sheilah yavuze ko atari akwiriye kwigishwa akazi ke, anavuga ko Skyla Tyla atari akwiriye kumwibasira mu ruhame.
Sheilah Gashumba yavuze ko Skyla Tyla yagombaga gucuranga saa munani z’ijoro, ariko agasaba kujya ku rubyiniro kare, nyuma y’uko Sheilah yari amaze gucuranga indirimbo nke. Yongeyeho ko injyana ya Amapiano atari iy’umuntu umwe, bityo buri DJ wese aba afite uburenganzira bwo kuyikoresha.
Abari bitabiriye iki gitaramo babwiye itangazamakuru ko gahunda yari iteganyijwe ari uko Sheilah Gashumba abanza ku rubyiniro, hagakurikiraho DJ Inno, hanyuma Skyla Tyla akaba ari we usoza igitaramo. Gusa ngo Sheilah yakoresheje indirimbo nyinshi za Amapiano, ari na zo Skyla Tyla yari yateganyije gucuranga, bituma atishima.
Ibyo byatumye Skyla Tyla asaba abateguye igitaramo kumuha umwanya ajya ku rubyiniro mbere y’igihe. Nyuma y’ibiganiro, Sheilah Gashumba yemeye kumuha umwanya, Skyla Tyla aragenda acuranga, nyuma Sheilah Gashumba asubira ku rubyiniro.
Ku rundi ruhande, Sheilah Gashumba yanenze imyumvire avuga ko aba-DJ bo muri Afurika y’Iburasirazuba bafatwa nk’abashyushya urubyiniro ku bandi baturutse hanze y’akarere, avuga ko ibyo bitari bikwiye.
Yanavuze ko kuba Skyla Tyla azwi kubera imibanire ye n’umuryango wa WizKid bidakwiye gutuma asuzugura abandi DJ cyangwa abiyumva hejuru yabo.
Kugeza ubu, aba bombi baracyakomeje guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe abakunzi b’imyidagaduro bagaragaza ibitekerezo bitandukanye, bamwe bagashyigikira Sheilah Gashumba, abandi bakumva impamvu za Skyla Tyla.



