24.4 C
Africa
Maandag, Desember 15, 2025
HomeAmakuruIgitutu cy’Ibihugu bikomeye ku Isi byihanangirije M23 na RDF bisaba ko imirwano...

Igitutu cy’Ibihugu bikomeye ku Isi byihanangirije M23 na RDF bisaba ko imirwano ihita ihagarara vuba na bwangu

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Ibihugu bikomeye ku Isi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Buholandi, Suwede, u Busuwisi na Danemark,hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byasohoye itangazo rikomeye rikubiyemo impungenge zidasanzwe ku mirwano ikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibi bihugu bibarizwa muri Groupe de Coordination des Opérations (GCO) byasabye ko imirwano ihita ihagarara, cyane cyane mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, ahari kuberamo ibitero bikaze by’umutwe wa M23, bashimangira ko ushyigikiwe n’u Rwanda.

GCO yihanangirije M23 na RDF, isaba guhagarika imirwano nta busumbane

Mu itangazo ryo ku wa 09 Ukuboza 2025, GCO yasabye ko:

M23 na RDF bahita bahagarika imirwano, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo;

RDF ikuramo ingabo muri Congo nk’uko biteganywa n’Icyemezo 2773 cy’Inama y’Umutekano ya LONI, nubwo u Rwanda ruhakana koherezayo ingabo;

Amasezerano ya Washington yo ku wa 04 Ukuboza 2025 yubahirizwa uko yemejwe.

Banagaragaje impungenge ku ikoreshwa ry’indege zitagira umupilote z’intambara (drones), bavuga ko ziri gutuma urugamba rukara no gushyira mu kaga abaturage b’inzirakarengane.

Ibihugu bikomeye bisaba ko abaturage barindwa

GCO yasabye ko impande zose:

Zirinda abasivili;

Zihagarika ibikorwa byose bikaza intambara;

Zireka amagambo ashyushya umurego w’imirwano;

Zifungura inzira z’ubutabazi bwa kimuntu;

Zishyiraho imyanzuro itajegajega yo guhagarika imirwano.

Hashimangiwe ko inzira zose z’ubufasha zigomba gufungurwa kugira ngo imiryango mpuzamahanga ibashe kugera ku baturage bari mu kaga.

Uvira mu bibazo bikomeye, ibihumbu by’ abaturage mu gihirahiro

Ku munsi wabanje, imirwano ikaze yahungabanyije Uvira ku rugero rutari rusanzwe, bituma abaturage barenga 20 000 bahungira mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi. FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bahunze imirwano, mu gihe M23 ikomeje kwagura uduce iyobora muri Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma yo kwigarurira Bukavu n’utundi duce twinshi, AFC/M23 ikomeje kwerekeza i Uvira, umujyi ufatwa nk’umutima wa leta ya Kinshasa muri Kivu y’Amajyepfo. Nubwo nta tangazo rirashyirwaho umukono ribihamya, ibimenyetso byinshi birerekana ko Uvira iri mu maboko y’AFC/M23.

Kinshasa irashinja u Rwanda, abaturage bari mu rujijo

Leta ya RDC ikomeza gushinja:

Ingabo z’u Rwanda (RDF)

AFC/M23

Kutubahiriza amasezerano mashya ya Washington no gukomeza kwagura intara yo mu Burasirazuba.

Ku rundi ruhande, abayobozi b’inzego z’akarere muri Uvira bakomeje guhumuriza abaturage bavuga ko hari ingamba nshya zigamije kwirinda ko umujyi ugwa mu maboko y’inyeshyamba, nubwo ibimenyetso bigaragaza ko imbaraga za FARDC ziri kugenda zicogora.

Impungenge z’akarere ziyongereye

Ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje kugaragaza ko iyi ntambara ishobora:

Kwambuka imipaka igakura indi sura,

Guhungabanya u Burundi, u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere,

Gukoresha intwaro zigezweho zishobora guhindura ishusho y’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibi byose GCO ibifata nk’“ikimenyetso cy’amakuba akomeye ashobora guhungabanya umutekano w’akarere kose” mu gihe nta gikozwe vuba.

Ubutumwa bwa GCO bufatwa nk’igitutu gishya ku mpande zose, mu gihe abaturage bo mu bice bikomeje kwibasirwa n’imirwano aribo bari gukomeza kubihomberamo ku rwego rutigeze rubaho mu myaka ya vuba.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here