27.7 C
Africa
Donderdag, Januarie 15, 2026
HomePolitikeIhuriro rya AFC/M23 ryahishuye aho rikura intwaro karundura zirifasha gutsinda FARDC n’abambari...

Ihuriro rya AFC/M23 ryahishuye aho rikura intwaro karundura zirifasha gutsinda FARDC n’abambari bayo

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko igice kinini cy’intwaro rikoresha ku rugamba rihanganyemo n’igisirikare cya Leta (FARDC) n’imitwe irishyigikiye, zirimo Wazalendo n’ingabo z’amahanga, riyikura ku rugamba ubwaryo, aho rizambura umwanzi cyangwa rikazigura ku basirikare ba Leta.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr. Balinda Oscar, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Imvaho Nshya, aho yasobanuye uko iri huriro ryinjiriye mu gace ka Luvungi, hafi y’Umujyi wa Uvira, rigasanganirayo intwaro nyinshi zitarakoreshwa, zimwe zikaba zaratanzwe n’igihugu cy’u Bubiligi.

Dr. Balinda yavuze ko AFC/M23 itigeze igaba ibitero bigamije kwagura intambara, ahubwo ko yatewe n’igisirikare cya Congo mu gihe yari imaze amezi arenga icumi ituye mu duce twa Kamanyola n’igice cya Katogota nta mirwano irimo.

Yagize ati: “Twari twiriranyweho n’ingabo za FARDC, ariko bo batwibasira badutera amabombe, basenya inzu z’abasivili banica abantu. Hari n’ibitero byaturukaga mu Burundi. Twabonye ko kwirwanaho ari ngombwa.”

Yavuze ko ari muri urwo rwego AFC/M23 yeguye intwaro igana mu Mujyi wa Uvira, anemeza ko ingabo bahanganye zagaragaje intege nke ku rugamba bitewe n’ubunararibonye buke.

Ati: “Wazalendo ni abasivili bahawe intwaro batayizi gukoresha. Nta mahugurwa bafite. N’izo ngabo zivugwa ko ari iz’u Burundi, akenshi ni Imbonerakure zambaye impuzankano.”

Ku bijyanye n’aho AFC/M23 ikura intwaro, Dr. Balinda yavuze ko igice kinini cyazo cyazanywe n’uko bazambura FARDC ku rugamba, ndetse ko hari n’izo bagura ku basirikare ba Leta ubwabo.

Yagize ati: “Ibikoresho bya gisirikare dufite, byinshi tubikura ku rugamba. Hari n’ibindi tugura ku ngabo za Leta. Ni yo mpamvu mujya mubona hari aba Colonel n’aba General ba FARDC bajyanwa mu nkiko, bamwe bazira guta intwaro ku rugamba, abandi bakazigurisha.”

Dr. Balinda yanatangaje ko ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bageraga mu gace ka Luvungi, basanze intwaro nyinshi zibitse mu nyubako y’ishuri, zigifunze mu makarito, zitarakoreshwa.

Ati: “Twabisanze mu ishuri i Luvungi bigifunze. Hari ibikoresho byatanzwe n’u Bubiligi. Ntacyo mpisha.”

Yanenze kandi uruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo, avuga ko uretse amateka y’ubukoloni, bufite umubano wihariye n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Ati: “Tshisekedi yasubije Congo mu maboko y’u Bubiligi. Politiki yose igendera ku mabwiriza yabwo. Ni nk’aho twasubiye mu bihe byo mbere y’ubwigenge.”

Nubwo AFC/M23 ivuga ko ikomeje guhangana n’ingabo za Leta n’abazishyigikiye, Dr. Balinda yashimangiye ko iri huriro rigishyigikiye inzira y’ibiganiro by’amahoro, rikaba ridaharanira gufata ubutegetsi bwa RDC.

Ati: “Ntidushaka gufata igihugu. Turwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo n’amahoro arambye.”

Ibi bibaye mu gihe umutekano wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ukomeje kuzamba, intambara igakomeza kugira ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here