Umutwe wa AFC/M23 watangaje amabwiriza mashya akomeye abuza abaturage cyangwa izindi nzego kwigarurira, kugurisha cyangwa guhindura imikoreshereze y’imitungo ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice ugenzura, birimo Teritwari ya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’utundi duce two mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya mabwiriza yashyizwe ahagaragara binyuze mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 06 Mutarama 2026, ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC akaba na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa.
AFC/M23 ivuga ko aya mabwiriza agamije kurinda umutungo wa Leta no gukumira ibikorwa by’akajagari byagiye bigaragara mu bihe by’intambara n’ubuyobozi budahagaze neza.
Mu itangazo ryayo, AFC/M23 yasobanuye ko ayo mabwiriza ashingira ku Itegeko Nshinga rya RDC ryo ku wa 18 Gashyantare 2006, nk’uko ryahinduwe n’itegeko No 11/002, by’umwihariko ingingo ya 64 ivuga ku nshingano z’umuturage zo kurengera umutungo rusange no kurwanya uwari we wese ushaka gusenya Itegeko Nshinga.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwavuze kandi ko bushingira ku mategeko agenga uyu mutwe yashyizweho ku wa 15 Ukuboza 2023, ndetse no ku byemezo byafatiwe i Bunagana ku wa 20 Ukuboza 2023, aho abatangije M23 bashyizeho amahame agenga imiyoborere n’imikoreshereze y’ubutaka mu bice bagenzura.
Aya mabwiriza abuza mu buryo bweruye abantu bose kwiha cyangwa kwigarurira imitungo ya Leta yaba iyubatse, itubatse, cyangwa imitungo ya Leta yashyizwe mu maboko y’abikorera. AFC/M23 ishimangira ko nta muntu n’umwe wemerewe gufata inzu za Leta, amasambu, ibibanza cyangwa indi mitungo iyo ari yo yose ivugwa ko ari iya Leta ya RDC.
Mu byo itangazo ryibandaho cyane, harimo ko bibujijwe gushyiraho, gusohora, gutanga, kwandika cyangwa gutuma handikwa inyandiko iyo ari yo yose y’ubutaka.
Izo nyandiko zirimo icyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka, uruhushya rwo gutura cyangwa gukoresha ubutaka, inyandiko za Leta cyangwa iz’amategeko, n’indi nyandiko yose iha cyangwa yiyitirira guha uburenganzira ku mutungo wa Leta wavuzwe.
AFC/M23 ivuga ko n’abantu ku giti cyabo batemerewe gukora igikorwa icyo ari cyo cyose cyo gutanga, kugurisha, kwimura cyangwa guhindura uburenganzira ku mutungo wa Leta.
Ibyo birimo kwigabiza umutungo, kuwugurisha, kuwutanga nk’impano, kuwugenera umurage, kuwuhanahana cyangwa kuwimura ku bundi buryo bwose, haba mu kwishyurwa cyangwa ku buntu.
Ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko aya mabwiriza agamije gukumira ruswa, kwikubira umutungo no gutuma ubutaka n’imitungo ya Leta bitagirwa isoko ry’abantu ku giti cyabo mu gihe abaturage benshi bari mu bukene n’akaga ko kwimurwa n’intambara.
Mu bice AFC/M23 igenzura, hakunze kugaragara ibibazo by’abantu bigarurira amasambu ya Leta cyangwa inyubako za Leta, cyane cyane mu bihe by’ubuyobozi budakora neza. Ibi byagiye biteza amakimbirane hagati y’abaturage, ndetse bigakurura n’amakimbirane y’igihe kirekire ku butaka.
AFC/M23 ivuga ko uzafatwa arenga ku biteganywa n’aya mabwiriza azahanwa hakurikijwe ibihano biteganywa n’amategeko n’amabwiriza ariho, nta kuvangura cyangwa kwihanganira uwo ari we wese.
Nubwo aya mabwiriza yakiriwe n’abaturage bamwe babona ko ari intambwe yo kugarura gahunda n’umutekano ku mutungo rusange, hari n’abandi bagaragaje impungenge, bibaza uko azashyirwa mu bikorwa n’uburyo uburenganzira bw’abaturage ku butaka buzubahirizwa mu gihe kirekire.
Ibi byose bibaye mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kurangwa n’intambara, kwimurwa kw’abaturage n’amakimbirane ya politiki n’umutekano, bigatuma ikibazo cy’ubutaka n’imitungo ya Leta kiba kimwe mu bibazo bikomeye byugarije aka karere.



