38.1 C
Africa
Donderdag, Maart 5, 2026
HomePolitikeIhuriro rya AFC/M23-Twirwaneho ryatangaje ko rizafata Perezida Tshisekedi rinavuga ibyo rizamukorera nafatwa.

Ihuriro rya AFC/M23-Twirwaneho ryatangaje ko rizafata Perezida Tshisekedi rinavuga ibyo rizamukorera nafatwa.

Date:

Related stories

Mediterane: Ubwato bw’Uburusiya butwara LNG Arctic Metagaz bwarohamye, Moscow ishinja Ukraine igitero cya drones

Ubwato bw’Uburusiya butwara umwuka kamere utunganyije (Liquefied Natural Gas...

Cuba mu Mwijima: Miliyoni z’abaturage Babuze amashanyarazi Nyuma y’ihungabana ry’uruganda rukuru

Miliyoni z’abaturage bo muri Cuba  kurubu bahanganye n’ibura ry’amashanyarazi...

Rwanda: Inama y’Abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’agateganyo ry’imfungwa 1,874

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu i Kigali iyobowe...

Gisagara: Umugabo akurikiranyweho kwica nyirarume bapfuye avoka enye

Umugabo wo mu Karere ka Gisagara ari mu maboko...
spot_imgspot_img

Ihuriro AFC/M23 ryakomeje kugaragaza umujinya n’uburakari bukomeye rifitiye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umuvugizi waryo mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi azabiryozwa mu rukiko kubera ibyaha bikorerwa abasivili.

Aya magambo yavuzwe ku mugaragaro mu mujyi wa Goma, nyuma y’umuhango wo gusezera mu cyubahiro abasivili 22 bo muri santere ya Masisi, bishwe n’igitero cya drone cyagabwe n’ingabo za RDC tariki ya 2 Mutarama 2026. Iyo drone, nk’uko byatangajwe na AFC/M23, yagabye igitero ku baturage batari bagize uruhare mu mirwano.

Ubwo umuhango wari urangiye, Lt Col Ngoma yavuze amagambo akomeye, ashimangira ko ubuyobozi bwa Kinshasa bugomba kubiryozwa.

Yagize ati: “Azabyishyura byanze bikunze. Si kera, muzabibona. Azajya mu rukiko kubera ibi bintu. Tuzamufata, azajya mu rukiko.” Aya magambo yakiriwe n’amarangamutima akomeye mu bitabiriye uwo muhango.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23, Corneille Nangaa yashinje Leta ya RDC gukomeza ibikorwa byo kwica abaturage, avuga ko bigaragaza kunanirwa gutandukanya abarwanyi n’abasivili. Yavuze ko ibitero nk’ibyo byerekana politiki yo gukoresha ingufu z’igisirikare mu buryo budashyira imbere ubuzima bw’abaturage.

Nangaa yashimangiye ko ubutegetsi bwa Kinshasa budafite ishingiro ribuha uburenganzira bwo gukorera abasivili ubwicanyi, yaba bushingiye ku matora, ku kwemerwa n’amahanga cyangwa ku magambo yo kwiyitirira gukunda igihugu. Yavuze ko ibyo byose bidashobora kuba impamvu yo kumena amaraso y’abaturage b’inzirakarengane.

Ibi bibaye mu gihe umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ukomeje kuzamba, aho imirwano n’ibitero byibasira abaturage byiyongera uko iminsi ishira. Abaturage benshi bakomeje guhunga, abandi bakabura ubufasha bw’ibanze burimo ubuvuzi n’ibiribwa.

Nangaa kandi yahumurije abaturage batuye mu bice bigenzurwa na AFC/M23, abizeza ko iri huriro rizakomeza kubungabunga umutekano wabo no kurengera ubuzima bwabo, rivuga ko rifite inshingano zo kurinda abasivili mu gihe Leta ibananirwa.

Lt Col Willy Ngoma yatangaje ko Tshisekedi azafatwa vuba, aryozwe urupfu rw’abasivili biciwe mu bice birimo santere ya Masisi
Abasivili 22 bo muri santere ya Masisi bishwe na drone y’ingabo za RDC basezeweho na AFC/M23

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here