Butera Knowless yongeye gutungura abakunzi b’umuziki nyarwanda, ahishura inkuru idasanzwe y’uko indirimbo ye nshya yise ‘Ntacyo’, yasohotse ku wa 18 Ukuboza 2025, yayibonye mu nzozi ikaza kuvamo indirimbo yuzuye ikoze neza.
Butera Knowless yavuze ko iyi ndirimbo atari igitekerezo cyaje bisanzwe, ahubwo ko yayihawe mu buryo budasanzwe. Ati: “Ni indirimbo nahawe mu nzozi. Umunsi umwe natashye naniwe cyane, ndaryama. Muri iryo joro nagize inzozi z’indirimbo, ndabyuka nifata amajwi ngira ibyo nandika, ndongera ndaryama.”
Bucyeye bwaho, Knowless yavuze ko yatunguwe no gusanga amagambo n’umurongo w’indirimbo yarose akiwibuka neza, bituma afata icyemezo cyo guhita ayishyira mu bikorwa. Yahise ahamagara Producer Mamba amusangiza amajwi yari yafashe mu ijoro, amusaba kuyakorera ‘beat’.Ati: “Ibyo nari nafashe amajwi nabyoherereje Mamba, musaba ko yabikoramo. Yaje gukora beat aranyohereza, ndumva bihuye neza n’uko nari nayirose, duhita dutangira kuyikoraho byeruye.”
📰 Also Read This:
Uyu muhanzikazi ashimangira ko ‘Ntacyo’ ari imwe mu ndirimbo ze zakozwe mu gihe gito cyane, kuko hafi ya byose byakozwe mu ijoro rimwe. Nyuma y’aho, Ishimwe Clement yaje kongeraho umusanzu we mu kuyinogereza no kuyirangiza mu buryo bwa kinyamwuga.
Nyuma yo kuyitunganya mu majwi, Butera Knowless yavuze ko bagiriwe inama na Meddy Saleh yo kujya kuyifatira amashusho mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, ari naho amashusho yayo yakorewe, mu rwego rwo kuyihesha isura mpuzamahanga.
‘Ntacyo’ ije yiyongera ku rutonde rw’indirimbo za Butera Knowless zakunzwe cyane, ikaba ikomeje kwerekana ko impano ye idapfa kugarukira ku byo atekereza ku manywa gusa, ahubwo ishobora no kumusanga mu nzozi igahinduka umuziki ushimisha benshi.






