21.6 C
Africa
Vrydag, Januarie 16, 2026
HomePolitikeIkamyo enye zuzuye amabuye y’agaciro ya Perezida Ndayishimiye zafashwe nyuma yo kugwa...

Ikamyo enye zuzuye amabuye y’agaciro ya Perezida Ndayishimiye zafashwe nyuma yo kugwa mu gico cyateguwe neza

Date:

Related stories

Nyuma y’imyaka 7, umutima wanjye uracyazi aho ukwiriye kuba – Adekunle Gold ataka Simi

  Abahanzi b’Abanyanigeria Simi na Adekunle Gold bamaze imyaka irindwi...

Desola Afod yikomye abamushinja gusuzugura umugabo we, avuga ko atazisobanura ku magambo y’abantu

  Desola Afod, umugore w’umukinnyi wa filime muri Nollywood Kunle...

Impamvu umugore ufite indangagaciro zo hejuru abaho mu mahoro n’icyizere

  Abahanga mu mitekerereze n’imibanire y’abantu bemeza ko buri wese...

Eddy Kenzo yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri, ahamya ko kwiga bitagira iherezo

  Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko yafashe icyemezo gikomeye...
spot_imgspot_img

Mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru mashya aturuka mu nzego zitandukanye z’umutekano agaragaza ko ikamyo enye zuzuye amabuye y’agaciro zivugwa ko ari aya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, zaguye mu gico cyateguwe n’ihuriro AFC/M23-Twirwaneho, bikaviramo urupfu rw’abari bazirimo bose.

Aya makuru avuga ko izi kamyo zari zivuye mu birombe biherereye mu burasirazuba bwa RDC, bivugwa ko byahawe Perezida Ndayishimiye na Perezida Félix Tshisekedi nk’igihembo cy’ubufasha u Burundi bumaze igihe buha Leta ya Kinshasa mu ntambara ihanganyemo na AFC/M23-Twirwaneho.

Abazi iby’aya makuru bavuga ko izi kamyo zari zipakiye amabuye y’agaciro gakomeye, yari ari kugenda anyuzwa mu nzira z’ibanga agamije koherezwa mu mahanga, anyuze mu Burundi.

Amakuru aturuka hafi y’aho byabereye avuga ko igico cyatezwe mu buryo bwateguwe neza, aho abarwanyi ba AFC/M23-Twirwaneho bari bamaze iminsi bakurikirana izi kamyo n’inzira zakoreshaga. Izo kamyo zageze ahantu hateguwe, zifatirwa icyarimwe, nta n’imwe ibashije gutoroka.

Abari bazirimo bose, barimo abashoferi n’abari bashinzwe umutekano, bahasize ubuzima, mu gihe hari abandi bivugwa ko bafashwe mpiri kugira ngo batange amakuru ku mikorere y’uru ruhererekane rw’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu mwijima.

Ibirombe byavuyemo ayo mabuye bivugwa ko byarindwaga n’imitwe irimo Imbonerakure n’abarwanyi ba FDLR, ndetse n’ingabo z’u Burundi. Iyi mitwe yagiye ishinjwa igihe kirekire kugira uruhare mu guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo, bikaba bivugwa ko ikoreshwa mu kurinda inyungu zijyanye n’icuruzwa ry’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Iyi nkuru ije nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye, ku wa 14 Ugushyingo 2025, atangaje ko amabuye y’agaciro u Burundi bwohereje mu mahanga yinjirije igihugu miliyoni 6,83 z’Amadolari ya Amerika mu gihe gito cyane.

Yari yasobanuye ko ayo mabuye arimo Améthyste, Quartz, Agate, Coltan, Gasegereti na Béryllium, agaragaza ko u Burundi bufite ibirombe byinshi biri gucukurwa n’urubyiruko.

Gusa, aya magambo yatumye hibazwa byinshi ku nkomoko nyayo y’aya mabuye, cyane cyane ko u Burundi ubwabwo bwemera ko butigeze bukora ubushakashatsi bufatika ku mutungo kamere wabwo, kandi ko imyaka myinshi amabuye yanyerezwaga mu ibanga adafitiye igihugu akamaro.

Abakurikirana ibibera mu karere bavuga ko iyi ambush igaragaza uko intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yahindutse intambara y’amabuye y’agaciro, aho abayobozi b’Abanyapolitiki n’abayobora ingabo bashinjwa gukoresha intambara nk’inzira yo kwigwizaho umutungo.

Ibi bikomeje gutuma abaturage b’abasivili baba ari bo bishyura igiciro kinini, binyuze mu bwicanyi, kwimurwa ku butaka bwabo no gusahurwa umutungo kamere wagakwiye kubateza imbere.

Kugeza ubu, nta ruhande rwa Leta y’u Burundi cyangwa iya RDC ruragira icyo rutangaza kuri aya makuru. Ariko abasesenguzi bavuga ko gufatwa kw’izi kamyo enye bishobora kuba ari intangiriro yo gusohoka kw’amabanga menshi yari amaze igihe ahishwe ku bufatanye bwa politiki, intambara n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here