25.7 C
Africa
Donderdag, Februarie 5, 2026
HomeIyobokamana“Imana yangiriye neza birenze uko nabisobanura” – Rachel K asobanura impamvu yaretse...

“Imana yangiriye neza birenze uko nabisobanura” – Rachel K asobanura impamvu yaretse indirimbo z’isi akiyegurira Gospel

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Umuhanzikazi Rachel Kiwanuka uzwi mu muziki ku izina rya Rachel K yatangaje impamvu nyamukuru yamuteye gufata icyemezo cyo kureka gukora indirimbo z’isi (secular music) akerekeza mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Rachel K yavuze ko iki cyemezo kitatewe n’amakuba, ibibazo cyangwa ibyago byigeze bimubaho, nk’uko bikunze kwibazwa iyo umuhanzi ahinduye icyerekezo cye, ahubwo cyaturutse ku rukundo n’ishimwe afitiye Imana ku byo yamukoreye mu buzima bwe.

Yasobanuye ko kuva yatangira gukora umuziki wa Gospel, yumva atuje kandi anyuzwe kurushaho, anagaragaza ko iyo ari kuwukora yumva bimunyuze cyane ugereranyije n’igihe yakoraga indirimbo z’isi. Yongeyeho ko abifata nk’inzira imworoheye yo gusubiza Imana icyubahiro ku bwiza n’ineza yamugiriye mu buzima bwa buri munsi ndetse no mu mwuga we w’ubuhanzi.

Rachel K yanavuze ko igitekerezo cyo guhindura icyerekezo cyaturutse ku byiyumvo byimbitse byo kumva ko impano afite ari impano y’Imana, bityo ko ayifashisha mu kuyihimbaza no kugeza ubutumwa bwiza ku bandi.

Yagize ati:“Urugendo rwanjye rwo kureka indirimbo z’isi nkajya muri Gospel rwabaye rworoshye cyane. Icyo navuga gusa ni uko Imana yangiriye neza.”

Yakomeje agira ati:“Ni urugendo rwanyuze cyane. Kubasha kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku bantu no gusangira na bo ineza yayo byaranshimishije kandi bintera ishema.”

Yongeyeho ko gukora umuziki wa Gospel abifata nk’inzira iboneye yo guha Imana icyubahiro ku migisha yose yamuhaye, ashimangira ko atari uko hari ikibi cyamubayeho.

Ati:“Si uko hari ikintu kibi cyambayeho, oya. Ahubwo byari nko kuvuga nti: ‘Mana, wampaye impano, wampaye ubuzima kandi wangiriye neza, nahisemo kuguhimbaza.’”

Rachel K yasoje agaragaza ko atewe ishema no gukomeza urugendo rwe rwo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu bihangano bye, anashimira abafana bakomeje kumushyigikira muri uru rugendo rushya.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here