24.4 C
Africa
Maandag, Desember 15, 2025
HomeAmakuruImbere y’Inama y’Umutekano ya Loni, MSF yamaganye ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifatwa...

Imbere y’Inama y’Umutekano ya Loni, MSF yamaganye ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifatwa nk’ibisanzwe mu Burasirazuba bwa RDC

Date:

Related stories

“Urugamba Rurakomeje”: Corneille Nangaa Atanze Ubutumwa ku Isabukuru y’Imyaka Ibiri ya AFC/M23

Mu mashusho yashyizwe ahagaragara kuri Twitter (X), Corneille Nangaa,...

AFC/M23 yahaye u Burundi isezerano rikomeye nyuma y’igihe gito bweruye bukavuga ko bushobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda

Mu gihe umwuka w’intambara n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, ihuriro rya AFC/M23 ryatanze isezerano rikomeye ku Burundi, rivuga ko ritazigera ryemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo yifashisha uduce rigenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.  Iri sezerano ryatanzwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, mu bihe byihariye aho u Burundi bwari bumaze gutangaza ku mugaragaro ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda.  AFC/M23 yavuze ko yubaha ihame ryo kubana neza n’ibihugu bituranye, kandi ko idashaka ko intambara zo mu karere zarushaho kwaguka. Yashimangiye ko uduce igenzura tutazigera duhinduka indiri y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Burundi cyangwa w’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.  Aya magambo ya AFC/M23 yakurikiye igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, iri ihuriro rya AFC/M23 ryafashije impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu burasirazuba bwa Congo gusubira mu gihugu cyazo ku bushake....

Nduhungirehe ashinja ibihugu by’Iburengerazuba guhuma amaso ku bitero bya FARDC muri Minembwe

  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze bikomeye...

Ndayishimiye araburira Afurika: Ibihugu byari bihamye biri mu bibazo bikomeye bitewe n’akababaro k’Urubyiruko rw’aba-Gen Z

  Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko ikibazo cy’imyigaragambyo...
spot_imgspot_img
Ifoto twakoresheje yakuwe ku rubuga rwa ACTUALITE.CD

Imbere y’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (Loni), ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, Umuryango wita ku buvuzi bwihutirwa, Médecins Sans Frontières (MSF), wagaragaje impungenge zikomeye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bikomeye bikomeje gukorerwa abasivili mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), byafashwe nk’ibisanzwe n’imitwe yitwaje intwaro mu gihe kubazwa inshingano bigaragara nk’aho bidahari.

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Perezida mpuzamahanga wa MSF, Dr Javid Abdelmoneim, yabwiye abagize Inama y’Umutekano ko imitwe yitwaje intwaro ya Leta n’itari iya Leta , irimo AFC/M23, FDLR, ADF, Wazalendo, ndetse n’abamwe mu basirikare ba FARDC,yose yagize uruhare mu byaha bikomeye byibasira amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu. Ibyo byaha birimo kwica abantu mu buryo bw’inkubita, gufata ku ngufu abagore n’abana, gusahura imitungo, no kubangamira ibikorwa by’ubutabazi.

Yagize ati: “Uku gufatwa nk’ibisanzwe kw’ihohoterwa rikabije kugaragaza icyuho gikomeye mu kubazwa inshingano. Abasivili barimo kwishyura ikiguzi kiremereye cy’intambara mu gihe ababayigizemo uruhare batabiryozwa.”

 

Dr Abdelmoneim yatanze ingero zifatika zerekana ubukana bw’ibiri kubera ku butaka. I Binza, bamwe mu baturage MSF yitayeho mu buvuzi bavuze ko abagabo baraswaga mu mirima, abagore n’abana bakicirwa ku nkombe z’inzuzi, imirambo yabo igasigara ireremba. Izo mpamya zihurirana n’amakuru yizewe avuga ku bwicanyi bwabereye muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ku bitaro bya Rutshuru, MSF yagaragaje ko umubare w’abemerewe kwitabwaho kubera ibikomere by’intambara wiyongereyeho 67% muri Nyakanga, mu gihe abarenga 80% by’abarasiwe bakiriwe muri Nyakanga na Kanama bari abasivili.

 

Mu Ntara ya Ituri, MSF yatangaje ko muri uyu mwaka honyine yakoze ibikorwa birenga 1.500 byo kubaga abakomerekeye mu ntambara ku bitaro bimwe gusa. Yongeyeho ko n’abakozi n’ibigo by’ubuvuzi batigeze barindwa: imodoka zitwara indembe zagiye zihagarikwa ku ngufu z’imbunda, ibigo nderabuzima bigaterwa n’imitwe yitwaje intwaro igatera ubwoba abarwayi n’abaganga.

Yatanze urugero rwa vuba rwa Masisi, aho mu byumweru bibiri bishize, ikigo nderabuzima cya Kazinga, cyari cyarashyizweho ibimenyetso bigaragaza ko ari icya MSF, cyasahuwe kikanangizwa n’abarwanyi ba Wazalendo. Muri uyu mwaka, abakozi batatu ba MSF barishwe, ibintu MSF ifata nk’ikimenyetso gikomeye cyo kunanirwa kurinda abasivili n’abatanga ubuvuzi.

Ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, MSF yavuze ko ari ikibazo kimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC, cyasize ibikomere bikomeye mu miryango, ariko kikaba gikomeje gufata indi ntera iteye ubwoba. Mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, abarokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagera hafi ku 28.000 basabye ubuvuzi mu bigo bifashwa na MSF, bingana n’abantu 155 ku munsi.

MSF yagaragaje ko abantu batatu kuri bane bagizweho ihohoterwa bari bagabwiriwe n’abantu bitwaje intwaro, kandi ko ibyo bitero bikorerwa mu mirima, ku mihanda, aho bavoma amazi no mu ngo z’abaturage.

Dr Abdelmoneim yanenze ko abarokotse benshi bagera kwa muganga bitinze, abandi ntibahagere na gato, mu gihe imiti ya ngombwa ibura. Mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, hafi kimwe cya kabiri cy’ibice by’ubuzima bibura imiti yo kwita ku barokotse ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibabuza kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gutwita kudateganyijwe n’ingaruka z’igihe kirekire.

 

Ibi MSF yabitangaje mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane nyuma y’uko umujyi wa Uvira, wafatwaga nk’ingenzi mu igenamigambi ry’umutekano wa Leta ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ugiye mu maboko y’inyeshyamba za AFC/M23. Ibi byongereye ubushobozi bw’uyu mutwe mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, binashyira mu kaga inzira igana mu gace ka Grand Katanga, gafatwa nk’umutima w’ubukungu bw’igihugu.

Uku kwiyongera kw’intambara kwahuriranye n’ishyirwaho ry’amasezerano ya Washington, yasinywe hagati ya Kinshasa na Kigali ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari agamije gushyigikira agahenge. Nyamara, aho kugabanya umwuka mubi, umutekano warushijeho kuzamba, ibihugu byombi bigashinjanya uruhare mu kibazo.

Nyuma y’ifatwa rya Bukavu muri Gashyantare 2025, Leta ya Kinshasa yari yarashyize Uvira nk’icyicaro cy’agateganyo cy’inzego za Leta muri Kivu y’Amajyepfo. Gufatwa k’uwo mujyi n’AFC/M23, umutwe ushinjwa gushyigikirwa n’u Rwanda n’ingabo zarwo, byafashwe n’umuyobozi wa dipolomasi y’u Burundi nk’“igisebo gikomeye” ku masezerano ya Washington, mu gihe cyari kigamije kugarura amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.

 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here