30 C
Africa
Dinsdag, Desember 16, 2025
HomePolitikeImirwano Ikaze cyane muri Walikale: Abarwanyi 6 ba FDLR Bahitanwe n’Ihuriro rya...

Imirwano Ikaze cyane muri Walikale: Abarwanyi 6 ba FDLR Bahitanwe n’Ihuriro rya Wazalendo

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kwisanga mu mwijima w’umutekano muke ukabije nyuma y’imirwano ikaze yahanganishije umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa. 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Iyi mirwano yabaye nyuma y’igitero gikomeye cyagabwe ku baturage bo mu gace ka Tuonane, mu Gurupoma ya Waloa Loanda, mu gitondo cyo ku wa 15 Ukuboza 2025. Abarwanyi ba FDLR, bayobowe n’uwiyita “Gen Mudayongwa”, bagabye iki gitero bagamije kwirukana abaturage mu midugudu yabo, batwika inzu zose zari zigize uwo mudugudu. 

Amakuru aturuka ku bayobozi b’inzego z’ibanze avuga ko FDLR yabanje gusaba abaturage ba Tuonane kuhava ku gahato, ivuga ko ishaka kuhakorera ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kuko ngo uwo muyobozi wayo, Gen Mudayongwa, yahaguze. Abaturage barabyanze, bavuga ko ari iwabo kuva kera kandi ko nta burenganzira FDLR ifite bwo kubirukana. 

Ibyo byatumye abarwanyi ba FDLR bagaba igitero cy’urugomo, batwika umudugudu wose wa Tuonane, inzu ku nzu, bica abaturage babiri b’abasivili, abandi benshi bahunga berekeza mu midugudu ihana imbibi n’aka gace, barimo abagore n’abana. 

Nyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, abarwanyi bo mu mutwe wa Mai Mai Kifuafua, uri mu ihuriro rya Wazalendo, bihutiye gutabara abaturage bagaba igitero ku birindiro bya FDLR. Imirwano yakurikiyeho yamaze amasaha menshi, ikaba yarabereye mu misozi ikikije Tuonane no mu nzira zijya mu gace ka Mishipo. 

Abayobozi bo muri Gurupoma ya Waloa Loanda batangaje ko umubare w’abapfiriye muri iyo mirwano wageze ku bantu 10. Muri bo harimo abasivili babiri bishwe mu gitero cya mbere cya FDLR, abarwanyi babiri ba Mai Mai Kifuafua, ndetse n’abarwanyi batandatu ba FDLR bishwe mu mirwano. 

Amakuru yizewe avuga ko FDLR yari imaze amezi abiri yimukiye mu gace ka Mishipo, muri Gurupoma ya Waloa Loanda, nyuma yo kuva muri teritwari ya Masisi, aho yari ihanganye n’indi mitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta. Aho Mishipo, FDLR yahashinze ibirindiro byayo ikaba yarahagiriye icyicaro gishya cyo gutegura ibikorwa byayo by’urugomo. 

Mai Mai Kifuafua yemeje ko nyuma y’iyi mirwano ikomeye, ari yo igenzura agace ka Tuonane n’imisozi ihakikije, ivuga ko yirukanye FDLR muri ako gace by’agateganyo. Ariko nanone yagaragaje impungenge ko abarwanyi ba FDLR bashobora kongera kwigaragaza bitewe n’uko bakunze kwisuganya bakagaruka mu buryo butunguranye. 

Abaturage bahunze Tuonane bavuga ko n’ubwo FDLR yaba yirukanwe, ubwoba bukiri bwinshi. Bamwe bavuga ko badafite aho bajya, ko inzu zabo zose zatwitswe, imyaka ikangirika, ndetse ko batabona icyizere cyo gusubira mu byabo vuba. 

Iyi mirwano yongeye kwerekana uko ihuriro rya Wazalendo, n’ubwo rishyigikiwe na Leta ya RDC, rikomeje kugirana amakimbirane akomeye n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, ishinjwa kuba imaze imyaka myinshi iteza umutekano muke, ubwicanyi n’ihungabana rikomeye ry’abaturage mu Burasirazuba bwa Congo. 

Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko ikibazo cya Walikale kitazapfa gukemuka mu gihe FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomeje kubona ubwisanzure bwo kugenzura ibice by’icyaro, mu gihe Leta ikomeje kugendera ku kwifashisha imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo aho kohereza ingabo z’igihugu zifite ubushobozi buhagije. 

Mu gihe inkuru ikomeza gukurikiranywa, abaturage ba Tuonane n’utundi duce twa Waloa Loanda baracyategereje igisubizo kirambye cy’umutekano, aho bifuza ko Leta ya Congo yafata ingamba zikomeye zo kubarinda no gusenya burundu ibirindiro bya FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro imaze igihe ibagira imbohe. 

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here