Ingabo za AFC/M23 zikomeje guhangana n’ingabo za FARDC n’abazifasha mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza, uyu mutwe watangaje ko warashe ukamena drone y’intambara yo mu bwoko bwa CH-4, yari iya FARDC ariko ikaba ngo yari yaturutse mu gihugu cy’ u Burundi.
Amakuru aturuka ahabereye imirwano avuga ko iyi drone yahanuriwe ku musozi wa Ngomo, aho yayoborwaga mu gikorwa cyo kurasa imbunda nini ya M23 iri kuri uwo musozi. Iyi ni drone ya gatatu yo muri ubu bwoko imaze ku manurwa.
Operasiyo y’Abakomando ya M23 yasize ihitanye ingabo nyinshi z’u Burundi
📰 Also Read This:
Nyuma y’imirwano ikaze yabaye ku wa Gatatu tariki ya 3 Ukuboza mu bice bya Kamanyola na Katogota muri Kivu y’Amajyepfo, amakuru yizewe avuga ko AFC/M23 yakoze operasiyo ya gikomando mu masaha y’ijoro, igaba igitero ku birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye i Luvungi.
Iyi operasiyo bivugwa ko yasize abasilikare benshi b’u Burundi bishwe hakoreshejwe intwaro gakondo, mu gihe abandi babarirwa mu ijana bafashwe mpiri.
Intambara yakomeje no ku wa Kane
Mu rwego rwo kwihimura, Ingabo z’u Burundi ku wa Kane zarashe ibisasu mu bice bitandukanye bigenzurwa na AFC/M23, cyane cyane mu mujyi muto wa Kamanyola. Ibi bisasu byangije amazu y’abaturage, bihitana bamwe abandi barakomereka.
Amakuru agezweho avuga ko imirwano yo kuri uyu wa Kane yasize AFC/M23 yigaruriye uduce twa Butuzi na Kahembe two muri Chefferie ya Kaziba. Mu masaha y’umugoroba, abarwanyi bayo bari bamaze kugera no mu gace ka Nubumbu, kari hafi y’utundi duce twa Luvungi na Lubalika.






