Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba indiri y’imirwano ikomeye imaze iminsi ibera muri ako karere, ku wa Mbere hongeye kuvugwa imirwano ikaze yasize drone eshatu z’ingabo za Leta zihanutse, nyuma yo kuraswa n’ingabo za MRDP-Twirwaneho zifatanyije na M23.
Iyo mirwano yabereye mu nkengero za Point-Zero, muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo — agace kamaze igihe kari mu twibasiwe n’intambara zihanganishije ihuriro ry’ingabo za Leta n’imitwe iyirwanya.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko mu masaha y’igicamunsi, ihuriro ry’ingabo zirwanira ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa — rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR, Wazalendo ndetse n’abacanshuro — ryagabye ibitero ku birindiro bya MRDP-Twirwaneho, umutwe usanzwe ufatanya urugamba na M23.
Imirwano yabereye mu misozi ya Point-Zero, aho impande zombi zakoresheje intwaro ziremereye n’izoroheje. Gusa amakuru yizewe agaragaza ko ibitero by’ingabo za Leta byasubijwe inyuma, bituma zisubira inyuma zishaka uko zakongera kwisuganya no gukomeza ibitero mu bundi buryo.
Nyuma yo gusubizwa inyuma ku rugamba rw’imbona nkubone, ihuriro ry’ingabo za Leta ryifashishije drone nto zizwi nka “kamikaze”, zisanzwe zikoreshwa mu kugaba ibitero byihariye aho zitwarira ibisasu zigaturikira ku ntego.
Amakuru twahawe n’inzego zizewe avuga ko drone eshatu muri izo zoherejwe zahanuwe n’ingabo za AFC/M23/MRDP-Twirwaneho zitaragera ku ntego zazo. Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku byangiritse cyangwa ku bahitanywe n’iyo mirwano ku mpande zombi.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X avuga ko ingabo za Leta zikomeje kurenga ku cyemezo giherutse gutangazwa cyo guhagarika imirwano. Yashimangiye ko ibyo bikorwa bigaragaza kutubahiriza amasezerano agamije kugarura amahoro, ndetse ko ari ubushotoranyi bushobora kudindiza inzira y’ibiganiro bya dipolomasi.
Ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, kugeza ubu nta tangazo rirashyirwa ahagaragara risobanura ayo makuru. Icyakora, ibi bitero bibaye mu gihe Guverinoma ya RDC yari yemeye kubahiriza agahenge kasabwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, kagombaga gutangira kubahirizwa ku wa Gatatu tariki ya 18/02/2026.
Andi makuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ingabo nyinshi zaturutse mu Burundi zinjiye mu nkengero za Minembwe mu rwego rwo gufasha ingabo za Leta gufata no kugenzura ako gace gafatwa nk’ingenzi mu igenzura ry’imisozi ya Fizi, Mwenga na Uvira.
Hagati aho kandi, hari amakuru avuga ko bamwe mu basirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida wa RDC (Garde Républicaine) bavuye ku mirongo y’urugamba berekeza mu mujyi wa Kalemie, ibintu bishobora kugaragaza ihindagurika ry’imiterere y’imirongo y’intambara muri icyo cyumweru.
Iyi mirwano mishya ibaye mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje gushakirwa umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC. Nubwo hari icyizere cyari cyatanzwe n’itangazwa ry’agahenge, ibikorwa bya gisirikare biracyagaragara, aho uruhande rwa Leta rukomeje kugaba ibitero mu bice bituwe n’Abanyamulenge.
Mu gihe agahenge kateganyijwe kari kataratangira gushyirwa mu bikorwa, amaso y’abaturage ndetse n’ay’umuryango mpuzamahanga akomeje kureba niba impande zombi zizubahiriza ibyo zemeye, cyangwa niba iyi mirwano ari ikimenyetso cy’uko intambara ishobora kongera gukaza umurego kurushaho.



