Bad Black yatangaje impamvu adakoresha imiti igezweho yo kuboneza urubyaro, avuga ko ahitamo gukoresha uburyo bwa withdrawal, kuko atinya ko iyo miti ishobora kugira ingaruka mbi ku isura ye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Bad Black yavuze ko atinya ko imiti yo kwirinda gusama yamuhindura mu isura, akagira ati: “Ntinya ko imiti ishobora kunyangiriza isura, ikangira nk’aho ndi mannequin. Ni yo mpamvu nkoresha withdrawal kandi ndayizeye.”
Uyu mubyeyi w’abana batanu yasobanuye ko ubu buryo amaze igihe kinini abukoresha, anongeraho ko imiti yihutirwa yo kwirinda gusama ayitabaza gusa iyo bibaye ngombwa cyane.
Yavuze kandi ko hari igihe imiti yo kwirinda gusama yamuhenze amafaranga agera kuri Shs 60,000, bigatuma ayirinda keretse nta kindi gisubizo gihari.
Nubwo bamwe bashobora kubona amahitamo ye nk’adakunze kugaragara, Bad Black avuga ko yishimira ibyo yahisemo kandi ko azi neza ikimubera cyiza, hashingiwe ku mubiri we n’uko awiyumvamo.
Ibi abitangaje mu gihe ari mu myiteguro yo gutangira indi ntambwe nshya mu buzima bwe. Bad Black ari gutegura ubukwe bwe n’umukunzi we Asha Panda, buteganyijwe kuba muri Gashyantare. Aba bombi baherutse no gukora umuhango wa kukyala, ugaragaza intambwe ikomeye iganisha ku gushyingiranwa.



